Kigali

Knowless, King James, Riderman n’abandi bahanzi bashyigikiye umukandida wa RPF Inkotanyi

Imyidagaduro   13 July 2017 Yasuwe: 2437 0

Amatora mu Rwanda niyo nkuru ibanza ku rupapuro rw’itangazamukuru muri iki gihe Abanyarwanda bategereje gutora Umukuru w’igihugu uzabayora mu myaka irindwi iri imbere.

Yaba abakora Cinema, abakora muzika, abatunganya amajwi n’amashusho mu nguni zose z’ubuzima bwa muntu buri wese yakubwira uwo ashyigikiye mu bakandida batatu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu tariki ya 04 mu Rwanda na tariki ya 03 ku Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Abahanzi uko ari barindwi bahataniye irushanwa rikomeye bakanaryegukana rya Primus Guma Guma Super Star aribo Tom Close , King James,Riderman , Jay Polly , Knowless , Urban Boyz na Dream Boyz bashyigikiye Paul Kagame , umukandida watanzwe n’ishyaka FPR inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.

Iri rushanwa ryegukanwe bwa mbere na Tom Close hari mu mwaka wa 2011, ku nshuro ya karindwi ari nayo iheruka ryegukanwe na Dream Boys [Tmc na Platini] banashyikirijwe Cheque ya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafoto aba bahanzi uko ari barindwi bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, aragaragaza ibirango by’ishyaka FPR inkotanyi riri ku ubutegetsi. Bambaye imipira ndetse n’ingofero ari nako bakomeza gukangurira abanyarwanda gutora Perezida Kagame.

Hari amakuru avuga ko Tom Close, Knowless, king James, Riderman, Jay Polly ndetse na Dream Boys bashobora kwiyongera ku ilisiti y’abahanzi bazajya baherekeza Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kitoko Bibarwa Patrick waraye ugeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ndetse na Masamba Intore n’ibo bahanzi bamaze kwemezwa ko bazajya baherekeza Perezida Kagame guhera ejo ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Tags

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

  • chat_bubble jojo
    1 week ago
  • chat_bubble ruberanziza
    1 week ago
  • chat_bubble nubund
    1 week ago

Inzindi nkuru

Social Mula yahamije ko yibarutse imfura ku mugore atifuza gutangaza

Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula yatangaje ko yamaze kwibaruka...
23 July 2017 Yasuwe: 56 0

Umunyarwandakazi witegura kurushinga na A.Y yasoje amasomo ya...

Umuraperi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y ari mu byishimo...
22 July 2017 Yasuwe: 3708 0

Nyirabukwe wa Diamond yashyinguwe-AMAFOTO

Umunyamideli Zari Hassan umugore w’umuririmbyi Diamond yapfushije umubyeyi...
22 July 2017 Yasuwe: 2274 1

Tom Close n’umufasha we bashyize mu biganza by’Imana umwana wabo wujuje...

Umuganga akaba n’umuririmbyi Muyombo Thomas n’umugore Niyonshuti Ange Tricia...
22 July 2017 Yasuwe: 4832 0

Bruce Melody ntiyumva ukuntu umwana w’I Kanombe yicara mu mwanya w’icyubahiro...

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody atangazwa n’urwego agezeho kuva...
22 July 2017 Yasuwe: 3310 2

Oda Paccy yahakanye yivuye inyuma ubwambuzi n’ubuhemu ashinjwa

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga...
22 July 2017 Yasuwe: 1427 1