skol
fortebet

Knowless n’umugabo we bifurije isabukuru y’amavuko umukobwa wabo

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuwa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo umwana w’umukobwa Butera Knowless yabyaranye n’umugabo we, Ishimwe Clement, bahaye izina ‘Ishimwe Or Butera’ yujuje umwaka umwe amaze abonye izuba.
Umuhanzi Ingabire Jeanne d’Arc [Butera Knowless] yanditse ku rukuta rwe rwa instagram yifuriza umukobwa we isabukuru nziza akoresheje ifoto yanditseho izina “Or” itambirijweho gato ndetse n’ibishashi. Yongeyeho amagambo agaragaza cyane uburyo yishimira umwana we yibarutse.Aho yagize ati ”Isabukuru nziza (...)

Sponsored Ad

Kuwa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo umwana w’umukobwa Butera Knowless yabyaranye n’umugabo we, Ishimwe Clement, bahaye izina ‘Ishimwe Or Butera’ yujuje umwaka umwe amaze abonye izuba.

Umuhanzi Ingabire Jeanne d’Arc [Butera Knowless] yanditse ku rukuta rwe rwa instagram yifuriza umukobwa we isabukuru nziza akoresheje ifoto yanditseho izina “Or” itambirijweho gato ndetse n’ibishashi. Yongeyeho amagambo agaragaza cyane uburyo yishimira umwana we yibarutse.Aho yagize ati ”Isabukuru nziza y’umwaka umwe Ishimwe Or Butera wanjye.Ni wowe soko y’ibyishimo byanjye.Ndagukunda cyane..Warakoze Mana.Imigisha yawe ihore ku muryango wanjye.”

Clement Ishimwe washakanye na Knowless nawe yanditse kuri instagram yifuriza umwana we isabukuru y’amavuko.Yagize ati “Isabukuru nziza y’umwaka umwe mukobwa wanjye.Urabazi Papa aragukunda.”

Abakurikirana Knowless ku mbuga nkoranyambaga bifatanyije nawe mu kwifuriza isabukuru y’amavuko umukobwa wabo.

Gusa hari n’abandi bakomeje kumusaba y’uko yazamwerekana isura n’ubwo Knowless yakunze kumvikana avuga ko nta burenganzira afite bwo kumwerekana.Aherutse kubwira TNT ati “Ntabwo nzi icyo umukobwa wanjye azaba. Ashobora kuba yifuza kuzabaho mu buzima bwe bwite ku buryo gushyira amafoto ye hanze byaba bisobanuye ko nsuzuguye umwanzuro we. Nakenera kumenyekana nk’ababyeyi be nizeye neza ko azabona abamukurikira benshi uko azaba abyifuza.”

Kuva ’Or’ yavuka abamuciye iryera babarirwa ku ntoki

Kuwa gatanu tariki ya 21 Mata 2017 nibwo Knowless na Ishimwe Clement bavuye ku izima berekana umwana wabo Ishimwe Or Butera gusa bamwerekanye igice cy’inyuma nkuko bigaragara ku mafoto ,aho witegereje neza usanga umwana afite umutwe uteye neza nkuwa Knowless nubwo imbere ho bataherekanye… !

Clement na Knowless bibarutse Or kuwa 22 Ugushyingo 2016, hashize amezi atatu babana nk’umugore n’umugabo, dore ko tariki ya 07 Kanama 2016 aribwo basezeranye imbere y’Imana.

Icyo gihe uyu mwana w’abo yari yujuje amezi atanu maze knowless aterura agira ati “Niko gikomangomakazi we I.O.B, Birangora kwiyumvisha uburyo uyu munsi wujuje amezi atanu uvutse…

Numva mu byukuri bisa nkaho ari ejo hashize nari nkiri kwa muganga niteguye kuza kukubona. Uri gukura mu buryo butangaje byihuse! ngomba kwemera ko ndi umuntu utera ibyiyumvo uyu munsi binyuze mu buryo nguhobera nka nagusomagura bitagira urugero. Buri kwezi mpora mvuga ko igihe umaze ku isi ari igihe cya agaciro gakomeye mu buzima bwa njye gusa kurubu amezi atanu ndumva ari agahebuzo cyane kuri njye. Umaze kumenya gutandukanya byinshi bigukikije kuri iyi isi ndetse ni agatangaza uburyo umaze kubibamo. ukunda ababyeyi bawe ndetse ubahanga amaso buri uko bagenda genda mu nzu mu gihe tuticaye ibugufi bwawe.”

Muri muzika,Knowless yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Uzagaruke’ akaba yitegura gushyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi yakoranye n’umuhanzi w’umunyamahanga.

Ubutumwa bwa Knowless ku mukobwa we

Ubutumwa bwa Clement ku mwana we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa