Knowless, Tom Close, Indatwa, Migi,..ibyuya byavuyemo imodoka zihenze-AMAFOTO
Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018
Bamwe mu basitari bo mu Rwanda bazamutse ku rwego rwiza aho bamwe bamaze no kwigurira imodoka bagendamo.Ni mu mafato yafashwe na Kigali Today ducyesha iyi nkuru aho bamwe mu bahanzi n’abakinnyi bagaragara batwaye imodoka zavuye mu byuya babize.
REBA AMAFOTO:
1.Yannick Mukunzi Mukunzi akinira ikipe ya Rayon Sports akaba atwara imodoka ya Volkswagen yo mu bwoko bwa "convertible".
2.Producer Pastor P Pastor P nyiri Studio ya Beyond Record studio, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris (...)
Bamwe mu basitari bo mu Rwanda bazamutse ku rwego rwiza aho bamwe bamaze no kwigurira imodoka bagendamo.Ni mu mafato yafashwe na Kigali Today ducyesha iyi nkuru aho bamwe mu bahanzi n’abakinnyi bagaragara batwaye imodoka zavuye mu byuya babize.
REBA AMAFOTO:
1.Yannick Mukunzi
Mukunzi akinira ikipe ya Rayon Sports akaba atwara imodoka ya Volkswagen yo mu bwoko bwa "convertible".
2.Producer Pastor P
Pastor P nyiri Studio ya Beyond Record studio, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris yo mu mwaka wa 2008. Ku bwe ngo nta kunda imodoka cyane.Agira ati "Ubu ndi kwegeranya amafaranga ngo ngure moto ihenze kuko ari zo nikundira."
3.Allioni Buzindu
Umunyamuziki Allioni atwara imodoka nziza ya Mercedes Benz SLK350.
4.TMC wa Dream Boys
TMC nawe ubarizwa mu itsinda rya Dream Boyz, atwara Toyota Corolla y’umuryango umwe.
5. Platini
Platini yaguze imodoka ya Toyota RAV4 yakozwe muri 2016. Izi modoka zimenyerewe ubundi gutwara n’abayobozi mu bigo bya leta.
6. Nkusi Arthur
Arthur atwara imodoka ya siporo yo mu bwoko bwa Peugeot 106.
7. Sekamana Maxime
Uyu rutahizamu wa ya APR FC,akaba atwara imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C230.
8. Eric Rutanga
Rutanga ukinira ya Rayon Sports atwara imodoka izwi nka "Gikeri" cyangwa Volkswagen Beattle.
9.Knowless
Knowless atunze imodoka ya Toyota Highlander yakozwe muri 2013. Akanavuga ko ari bwo bwoko bw’imodoka akunda.
10.Umunyamideli Kate Bashabe
Kate usanzwe ufite iduka ricuruza imyenda rya Kabash House afite imodoka yo mu bwoko bwa BMW X6
11. Hakizimana Mhajiri
Mhajiri atwara imodoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz.
12. Young Grace, nawe atwara "Gikeri" cyangwa Volkswagen Beattle.
13. Usengimana Faustin
Usengimana atwara imodoka ihenze nka Lamborghini kubera uburyo isa ariko yitwarira Toyota Celica ifite ibara ribereye ijisho.
14. Tom Close
Tom Close akaba asanzwe ari n’umuganga, atwara Mercedes Benz C200.
15. Jean Baptiste Mugiraneza, Miggy
Miggy uherutse kugaruka mu ikipe ya APR aho atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4.
16. Queen Cha
Mugemana Yvonne uzwi nka “Queen Cha” nawe ubu ni umuhanzi ufite imodoka ye yiguriye. Yabashije kwigurira ivatiri ya Toyota Corolla ihagaze miliyoni5,5Rwf
Ibitekerezo
Ni byiza,kuko zibafasha muli business zabo.Ariko tujye twibuka no gushaka imana yaduhaye ubwenge n’imbaraga zo gukora.Kubera ko imana yanga abantu bibera muli shuguri gusa (Yakobo 4:4),twese idusaba kuyishaka cyane kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka (1 Yohana 2:15-17).Benshi bibaza uko bashaka imana.Banza wige neza Bible kugirango umenye icyo imana igusaba.Urugero,ese uzi ko Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose "gukora umurimo nawe yakoraga " wo kubwiriza?Bisome muli Yohana 14:12.Wibuke ko abantu bamwemeraga bose,yabasabaga gukora uwo murimo.
Twe tuwukora ku buntu nkuko Yesu yabisabye (Matayo 10:8),kandi tugakora n’akandi kazi gasanzwe.Mukunda kutubona mu mihanda turimo kubwiriza.Na ba Pawulo niko babigenzaga.Barabwirizaga kandi bagakora n’akandi kazi ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Turi abantu nka mwe.Mubishatse namwe mwabikora.