Knowless yabajijwe niba Safi yaramugishije inama ava muri Urban Boys

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 17 November 2017 Yasuwe: 2005

Knowless Butera avuga ko atigeze agira inama Safi bakundanyeho mbere y’uko ava muri Urban Boys kuko ari umuntu mukuru kandi uzi neza ko icyemezo yafashe nta nkurikizi yacyo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Sunday Night cyo kuri iki cyumweru aho yanasubije uko yakiriye gutandukana kwa Urban Boys, niba Safi azakora muzika wenyine akabishobora cyangwa se niba Humble na Nizzo nabo hari intambwe bazatera.

Avuga ko nta byinshi yavuga kuburyo Safi yavuye mu itsinda rya Urban Boys byatumye bikurikirwa n’amagambo menshi ‘mu byukuri nta byinshi nabivugaho kubera y’uko bitewe n’uko buri wese agira uko afata ibintu, hari igihe umuntu ahura n’ibibazo agahitamo kurira cyangwa se agakora ikindi kindi yumva yacyamushimisha niyo mpamvu rero nta byinshi nabivugaho.’

Yakomeje avuga ko nta nama yigize agishwa na Safi cyangwa se umwe mu basigaranye Urban Boys.Ngo ni abantu bakuru yizera neza ko uwo mwanzuro bawufashe bawutekerejo mbere y’uko babitangaza.

Yagize ati “Nta byinshi nabivugaho kubera y’uko n’ubundi yamaze gufata icyemezo mu mutima we.Birashoboka igihe cyose afite icyo ashaka asa n’utangiye bundi bushyasha kandi ko afite umutima ushaka.Asanzwe ari umuririmbyi mwiza kandi yaririmbaga no mu itsinda kuba rero yarafashe uwo mwanzuro wo kwikuramo n’uko yari yarapanze uko bizagenda.”

Yungamo ati “Ndabona azabishobora kandi ndazineza ko abaye aziko ari uguta umwanya ntiyakwirirwa abikomeza rero azabishobora.”Yaboneye ko kuvuga ko niba Humble na Nizzo nabo bafite umutima wo gukora akazi kari kabatunze bazabishobora.

Ati “Abasigaye bakwiye kumenya ko n’ubwo agiye itsinda rigihari kandi n’ibintu bigishoboka cyane baracyafite ingufu.Bacyafite ibitekerezo ntaho byagiye eeeh baracyari b’abandi rero bazabishobora."

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sandrine Isheja yabajije niba koko Miss Rwanda ituma abakobwa...

Urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda 2018 rwatangiye mu...
21 January 2018 Yasuwe: 1976 0

Intara y’Iburasirazuba ibonye 6 bayihagarariye muri MissRwanda2018

Uyu munsi ibikorwa byo gushakisha Nyampinga w’igihugu muri uyu mwaka wa 2018...
21 January 2018 Yasuwe: 556 0

Miss Teta yavuze ku rukundo yeretswe na Dereck ubwo yari afunzwe

Ubwo Miss Teta Sandra yari afunze mu mwaka wa 2017 hagize havugwa y’uko...
21 January 2018 Yasuwe: 1328 0

Godfather East Africa: Abanyarwanda 10 batsinze ijonjora rya...

Abanyarwanda 10 batsinze ijonjora rya mbere mu irushanwa rya Godfather East...
21 January 2018 Yasuwe: 701 0

Intara y’Amajyepfo: Mu bakobwa 14 hakomeje 10#MissRwanda2018

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama, 2018 mu Ntara y’Amajyepfo...
20 January 2018 Yasuwe: 657 0

Kina Music yasubije abavuga ko igitaramo cya Knowless na Melodie...

Ubuyobozi bwa Kina Music buhagarariwe na Ishimwe Clement yavuze ko nta...
19 January 2018 Yasuwe: 695 1