skol
fortebet

Knowless yakomoje ku nkuru za mbere y’ ubukwe bwe zavugaga ko atwite

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Kubera kuvugwaho inkuru we yitako ari ibihuha, Knowless yahisemo kutongera kuzisoma akajya abibwirwa n’inshuti ze.Ibi yabivuze asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ikintu yumvise kikamushegesha kuva yatangira umuziki.
Ni ibintu asubiza aseka ariko ko kandi akibuka ko yagiye avugwaho ibyabaga ari ukuri n’ibinyoma, byose akarenzaho ingohe agakomeza gukora umuziki yatangiye yiga mu mashuri yisumbuye.Amashusho n’inkuru zidasibangana mu mutwe harimo iby’uko yagiye avugwaho gutwita buri (...)

Sponsored Ad

Kubera kuvugwaho inkuru we yitako ari ibihuha, Knowless yahisemo kutongera kuzisoma akajya abibwirwa n’inshuti ze.Ibi yabivuze asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ikintu yumvise kikamushegesha kuva yatangira umuziki.

Ni ibintu asubiza aseka ariko ko kandi akibuka ko yagiye avugwaho ibyabaga ari ukuri n’ibinyoma, byose akarenzaho ingohe agakomeza gukora umuziki yatangiye yiga mu mashuri yisumbuye.Amashusho n’inkuru zidasibangana mu mutwe harimo iby’uko yagiye avugwaho gutwita buri mwaka.

Iyo hasokoga inkuru ivuga ko atwite, yatekereza umunyamakuru cyangwa se umuntu bahuye amwitegereza akibuka ko aricyo yarebaga koko, ubundi ngo ntacyo byamutwara kuko yabaga azi ukuri nk’uko yabibwiye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Knowless yashakanye na Clement

Mu byo ashobora kwibagirwa ntiharimo ukuntu higeze gucicikana inkuru z’uko atwite kandi byari ibihimbano.Yagize ati ”Hari nk’igihe cyageze ntarubaka urugo nk’imyaka itatu ikurikirana bakajya bavuga ngo ‘Knowless aratwite’ buri mwaka buri mwaka, nyine nka kabiri mu mwaka. Nkahura n’umuntu nkabona ari kundeba cyane ubashije kuntinyuka."

Avuga kandi ko kubera inkuru nyinshi z’ibihuha zagiye zimuvugwaho, byatumye acana uwaka n’itangazamakuru areka gusoma no kumva inkuru zamuvugwagaho ahubwo akajya abyumvana inshuti ze babaga bari kumwe.

Yagize ati :"ariko urumva hari igihe cyageze ndavuga nti ‘igihe nzajya numva ko hari inkuru mbi yamvuzweho ntabwo nzajya mbisoma’ ubwo rero akenshi izo nkuru nari nsigaye nzibwirwa n’abandi.”

Knowless na Clement bashakanye kuya 8 Kanama 2016, bafitanye umwaka umwe w’umukobwa bise ‘Or Butera Ishimwe’, yavutse ku wa 22 Ugushyingo 2016 nyuma y’amezi 3 gusa bakoze ubukwe.

Knowless avuga ko yababajwe no kumva ahora atwite

Ibitekerezo

  • Ngo ubashije kumutinyuka niwe wamwitegerezaga areba ko atwite, ahubwo c umutinya ninde??
    Ikindi, ko avuga ngo bamuvuzeho gutwita babeshya, icyo babeshye niki, ubu yasobanura ko hari umuntu ubyarira amezi 3!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa