skol
fortebet

Knowless yateye imitoma umugabo we nyuma y’imyaka 2 bamaze bakoze ubukwe

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Butera Knowless yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’imyaka ibiri amaze abana na Clement Ishimwe.

Sponsored Ad

Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore kuwa 07 Kanama 2016 , ubukwe bwabo bubera i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip Hotel. Kuri uyu wa kabiri bujuje imyaka ibiri babaye umwe.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa instagram, Knowless yavuze ko ashimira Imana imyaka igera kuri ibiri amaze arushinganye na Clement.

Yagize ati” Kuri uyu munsi imyaka ibiri irashize ndi kumwe na roho itagira uko isa. Hari byinshi navuga[…] Ndashimira Imana ku kuba yaramushyize mu buzima bwanjye kandi ndishimye cyane kubwa Clement Ishimwe. Isabukuru y’umunezero y’imyaka ibiri kuri twe tumaze dukoze ubukwe.”

Umuryango w’aba banyamuziki umaze kwaguka, bafite umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera bibarutse ku wa 22 Ugushyingo 2016, nyuma y’amezi atatu gusa bakoze ubukwe.

Bakoze ubukwe nyuma y’igihe gito batangiye kugaragaza byeruye ko bakundana kuko bari barabanje kubigira ubwiru bizwi n’inshuti zabo za hafi gusa.

Ubukwe bwa Knowless na Clement ntabwo buzava mu mitwe ya benshi dore ko bwavuzwe cyane kuva bikimenyakana ko bugiye kuba. Knowless yavuze ko buzataha n’uwo yatumiye, maze bamwe mu bafana bamushinja ubwirasi no kubihenuraho. Ibi ni nako byaje kugenda dore ko aho bwabereye hari abashinzwe umutekano babigize umwuga bari bafite inshingano zo gukumira abavumba.

Ikindi cyavuzwe cyane kuri ubu bukwe ni uburyo Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ryanze kubasezeranya, nyuma bagashaka pasiteri Mpyisi nawe waje kubahinduka, bikarangira basezeranyijwe na pasiteri wigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa