skol
fortebet

Knowless yavuze ku gushaka abashoramari kugirango bakoreshe isura y’umukobwa we mu kwamamaza

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement, yahakanye yivuye inyuma ibyagiye bivuga ko yanze gushyira hanze isura y’umwana we w‘umukoba agamije kugirango azavugane n’abashoramari bamukoreshe mu kwamamaza ibicuruzwa byabo.
Umwana wa Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bamwise‘Ishimwe Or Butera’.Amezi ageze ku icumi uyu mwana w’umukobwa nta muntu uramuca iryera, abamaze kumubona ni mbarwa kenshi usanga ari inshuti z’uyu muryango.
Knowless yibarutse mu gitondo cyo kuwa 22 Ugushyingo 2016, nyuma (...)

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement, yahakanye yivuye inyuma ibyagiye bivuga ko yanze gushyira hanze isura y’umwana we w‘umukoba agamije kugirango azavugane n’abashoramari bamukoreshe mu kwamamaza ibicuruzwa byabo.

Umwana wa Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bamwise‘Ishimwe Or Butera’.Amezi ageze ku icumi uyu mwana w’umukobwa nta muntu uramuca iryera, abamaze kumubona ni mbarwa kenshi usanga ari inshuti z’uyu muryango.

Knowless yibarutse mu gitondo cyo kuwa 22 Ugushyingo 2016, nyuma y’amezi atatu gusa ashakanye na Ishimwe Clement.

Butera yabwiye Magic FM ko we n’umugabo we bafashe uyu mwanzuro ku bwo kubaha ubuzima bwite bw’umwana wabo gusa ngo naba mukuru bazamuha uburenganzira bwo kwigaragaza uko ashaka mu buryo bwiza.

Yagize ati “Ntabwo nzi icyo umukobwa wanjye azaba. Ashobora kuba yifuza kuzabaho mu buzima bwe bwite ku buryo gushyira amafoto ye hanze byaba bisobanuye ko nsuzuguye umwanzuro we. Nakenera kumenyekana nk’ababyeyi be nizeye neza ko azabona abamukurikira benshi uko azaba abyifuza.”

Yabajijwe ibyazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga y’uko yaba ashaka kwerekana isura y’umwana we binyuze mu bashoramari cyangwa se abandi bantu baba bashaka kwamamaza ibikorwa byabo binyuze mu kwambika, guha amavuta yo kwisiga n’ibindi bikoresho nyenerwa mu buzima.

Ati”Wenda abatekereza ko naba ntegereje ko hazagira kompanyi iza kunsaba ko umwana wanjye yayamamariza, nkaba ari bwo nerekana isura ye siko biri. Ahubwo nk’uko nabivuze ashobora ashaka kubaho mu buzima bwe butandukanye n’ibyo njye uyu munsi nkora rero sinifuza ko yazakura akababazwa n’uko twamushyize mu itangazamakuru kandi wenda atabishaka.”

Muri iki kiganiro kandi yaboneyeho guhishura ko uyu mwana we ari we byishimo byikirenga yagize kuva yabaho. Yakomeje avuga ko aterwa ishema no kwitwa umubyeyi, binashimangirwa no kujya ku rubyiniro yitwa umubyeyi.

Knowless yahakanye ibyo gushaka abashoramari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa