Koffi Olomide wasambanyije ababyinnyi be ku ngufu agafatira n’ibyangombwa byabo yasabiwe gufungwa imyaka 7 n’urukiko rwo mu Bufaransa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 February 2019 Yasuwe: 1131

Koffi Olomide, umuhanzi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wamamaye mu njyana ya rumba, ushinjwa gusambanya ku ngufu bane mu bahoze ari ababyinyi be yasabiwe gufungwa imyaka irindwi.

Antoine Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi ashinjwa n’abahoze ari ababyinnyi be bane ko yabasambanyije ku ngufu , ahobavuga ko yabasambanyirije mu nzu yitaruye umujyi wa Paris, hagati y’umwaka w’2002-2006. Ikindi ashinjwa ni ukubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatira umushahara wabo, ndetse agafatira n’ibyangombwa.

Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina, yavuze ko ibyakozwe na Koffi Olomide ari ihohotera rishingiye ku gitsina, gushimuta ndetse no gutera ubwoba abo yasambanyije ku gahato.

Uyu mushinjacyaha yasabiye Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko igifungo cy’imyaka 7 mu rubanza rwashyizwe mu muhezo ruri kubera ahitwa Nanterre mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris.

Ibi byo guhohotera ababyinnyi be si ubwa mbere bivuzwe kuri Koffi Olomode dore ko tariki 22 Nyakanga 2016 ubwo yari ari ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport i Nairobi yakubise umugeri umukobwa umubyinira.

Muri 2012 nabwo yahawe igifungo cy’amezi atatu aryozwa gukubita umugeri ‘producer’ w’umuziki we. Kuri ubu kandi uyu muhanzi arashakishwa na Polisi ya Zambia ashinjwa gukubita umunyamakuru akamena na camera ye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Mwiseneza Josiane ari mu Rukundo n’umusore w’i Kigali

Mwiseneza Josiane w’imyaka 24 y’amavuko wambitswe ikamba rya Nyampinga...
24 April 2019 Yasuwe: 4661 0

Nyuma y’igihe kirekire Diamond adasenyera umugozi umwe na Papa we bahuye...

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz...
24 April 2019 Yasuwe: 4168 0

Zari yarahiriye indahiro idasanzwe Diamond Platnumz amwita n’Igicucu

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kuba Zari wahoze ari umugore we...
24 April 2019 Yasuwe: 2756 0

Diamond arashinjwa kwiba indirimbo The One

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangiye kwibasirwa n’Abanya-Namibia, bamushinja...
24 April 2019 Yasuwe: 1321 0

Diamond yakongeje intambara y’amagambo n’uwahoze ari umugore we Zari ubwo...

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afrika,yaciye ibintu mu...
24 April 2019 Yasuwe: 3065 0

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoze yishimira ko Juventus...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yongeye kwifotoza yerekana...
24 April 2019 Yasuwe: 2940 0