skol
fortebet

Koffi Olomide yababajwe n’urupfu rwa Me Nzamwita wishwe arashwe

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Koffi Olomide, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yatangaje ko yababajwe bikomeye no kumva urupfu rw’umufana we Me Nzamwita Ntabwoba Toy.
Me Toy Nzamwita yapfuye nyuma y’amasaha macye ahuye na Koffi Olomide ubwo yiteguraga gutaramira Abanyarwanda.Yiciwe hafi y’aho bari bari kumwe muri Kigali Convention Center. Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, nibwo Me Nzamwita Toy yari muri Kigali Convention Center ndetse hakwirakwijwe cyane amafoto (...)

Sponsored Ad

Koffi Olomide, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yatangaje ko yababajwe bikomeye no kumva urupfu rw’umufana we Me Nzamwita Ntabwoba Toy.

Me Toy Nzamwita yapfuye nyuma y’amasaha macye ahuye na Koffi Olomide ubwo yiteguraga gutaramira Abanyarwanda.Yiciwe hafi y’aho bari bari kumwe muri Kigali Convention Center.

Koffi yasabye abari muri Kigali Convention Center gufata umunota umwe wo kwibuka umufana we warashwe

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, nibwo Me Nzamwita Toy yari muri Kigali Convention Center ndetse hakwirakwijwe cyane amafoto ye ari kumwe n’umuhanzi Koffi Olomide wari uhafite igitaramo kuwa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016.

Polisi ivuga ko yamurashe saa cyenda z’igicuku (3am) kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016.

Polisi yagize iti “Nzamwita yari atwaye imodoka ya Toyota Land Cruiser asagarira ahasakirwa na Polisi hafi ya KBC ku muhanda wa Kacyiru.”

Polisi ikomeza igira iti “Nzamwita yari atwaye yihuta cyane, nuko arenga bariyeri iri aho basakira ndetse agerageza gushaka kugonga umupolisi wamuhagarikaga. Abapolisi bari aho basakira barashe imodoka bagerageza kumuhagarika ariko umushoferi akomeza kuyitwara agenda ahunga ndetse ku bw’amahirwe make arasirwamo.”

Me Nzamwita yarashwe hashize amasaha macye ahuye na Koffi

Ubwo yari agiye kuririmba muri Kigali Convention Center, umuhanzi Koffi Olimide yasabye abafana be ko bafata umunota wo kwibuka umufana we Me Toy Nzaramba, avuga ko byamubabaje cyane kubona apfa nyuma gato bari kumwe. Gusa Koffi Olimide we icyo gihe yavuze ko yazize impanuka yo mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa