skol
fortebet

Koffi yagaragaye akurura imisatsi y’umubyinnyi we-REBA AMASHUSHO

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide yongeye gufotorwa ahohotera umubyinnyi we ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi.
Koffi Olomide w’imyaka 60 aheruka gufungwa mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2016, nyuma y’uruhuri rw’ibibazo yagize amaze gukubita umubyinnyi we. Icyo gihe Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu Mujyi wa Kinshasa, impamvu y’ifungwa rye ntiyahise itangazwa.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga tariki 30 (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide yongeye gufotorwa ahohotera umubyinnyi we ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi.

Koffi Olomide w’imyaka 60 aheruka gufungwa mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2016, nyuma y’uruhuri rw’ibibazo yagize amaze gukubita umubyinnyi we.
Icyo gihe Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu Mujyi wa Kinshasa, impamvu y’ifungwa rye ntiyahise itangazwa.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga tariki 30 Kamena 2017, agaragaza Koffi akurura umubyinnyi we imisatsi amwigiza inyuma.

Kugeza ubu nta mpamvu runaka irashyirwa hanze yatumye Koffi akora ibi byose. Ikindi n’uko nanyir’ubwite nawe ataragira icyo atangaza kubyo yakoreye mu gihugu cy’u Burundi.

Mu mwaka wa 2012, Koffi Olomide yatawe muri yombi muri RDC aryozwa gukubita no kwambura uwari umujyanama we Diego Lubaki., icyo gihe yakatiwe amezi atatu y’igifungo gisubitse.

Muri 2008 nabwo yakubise umunyamakuru wafataga amashusho ya Televiziyo yigenga ya RTGA, yanamennye ibikoresho bye ubwo bahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe ikibazo cyakemuwe mu bwumvikane busesuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa