skol
fortebet

Konte ya Shaddy Boo kuri ubu irabarizwa muri instagram zizwi ‘Verified’

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Konte ya Instagram ya Shaddy boo kuri ubu yamaze kuba konte izwi kandi ifite umutekano aho ibi byemeza n’igihe bayishyizeho akamenyetso ka ‘Verified’.

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga konte ye yagizwe na ‘Verified’ nyuma yuko bamaze kuyikorera ubugororangingo bagasanga ari umwe mu bantu bazwi kandi bakurikiwe n’abantu benshi bitewe n’igihugu abarizwamo.

Ubusanzwe ntibijya bibaho ko konte ya buri muntu wese igirwa ‘Verified’ kuko akenshi biterwa n’ibikorwa uba ukora iyo umaze kuba ikimenywa na bose nibwo abashinzwe kugenzura konte zo kuri Instagram biga kuri instagram ukoresha bakareba ko wujuje ibisabwa bityo bagaheraho bayigira ‘Verified’ mu rwego rwo kugucungira umutekano wayo mu rwego rwo kugirango ntizahagire ukwiyitirira cyangwa ashaka gutwara konte yawe mu buryo by’ubujura.

Konte ya Shaddy Boo kuri ubu ibaye ‘Verified’ nyuma yuko mu Rwanda abari bafite kino kimenyetso ari The Ben ndetse na Alpha Rwirangira witabiriye irushanwa rya Tusker Project Fam ryabereye muri Kenya mu myaka yashize.

Twakwibutsa ko akamenyetso ka ‘Verified’ ubusanzwe kagaragara kuri konte z’ibyamamare bikomeye ku isi birimo abaririmbyi ,bakinnyi ba filime ,ndetse n’ibindi bikomerezwa bifite icyo bizwiho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa