skol
fortebet

Konti ya Instagram ya Miss Akiwacu Colombe yashimuswe n’abarabu[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Konti ya Instagram ya Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda mu 2014 yashimuswe n’abantu bikekwa ko bakomoka mubihugu by’abarabu, bahanagura ibyo yari uyu mukobwa umaze kwamamara cyane mu ruhando rw’imideli mu Bufaransa yari yarashyizeho byose .

Sponsored Ad

Miss Akiwacu Colombe kuri ubu konti yakoreshaga kuri Instagram yahinduwe hashyirwaho andi mazina atari aye ndetse n’amafoto ye yari ariho arasibwa hajyaho ay’umugabo wiyita Xelat Barzani , iyi konti ya Miss Colombe yari ifite akamenyetso kagaragaza ko yemejwe na Instagram ko ari iye(Verified), kazwi nka Blue Tick.

Benshi bakunze kwizera ko konti ya Instagram cyangwa Twitter ifite akamenyetso kagaragaza ko yemejwe na Instagram ko ari iye(Verified), kazwi nka Blue Tick, biba bigoranye kuba yakibwa ariko siko bimeze ahubwo kariya kamenyetso icyo kaba kagamije ni ukwerekana ko konti ari ye y’ukuri.

Miss Akiwacu akorera ibikorwa byo kumurika imideli mu buryo bw’umwuga mu Bufaransa, uyu mukobwa mu 2014 yatowe nka Miss Rwanda ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.

Uyu mukobwa umaze imyaka ine aba mu Bufaransa kugeza ubu ntacyo aratangaza kuri ibi byamubayeho. yari aherutse kuza mu Rwanda muri Nzeri 2019, aho yatashye inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’ubukangurambaga yagiye akora mu buryo butandukanye.

Miss Colombe aherutse kwitabira Paris Fashion Week iri mu birori bimurikirwamo imideli bikomeye ku Isi, iri mu cyiciro kimwe na London Fashion Week, Milan Fashion Week na New York Fashion Week.

Muri Kanama 2017 Miss Akiwacu yavugishije benshi ubwo yagaragaraga mu gikorwa cyo kwerekana ibisuko n’imideli mu Bufaransa.

Konti ya Instagram ya Miss Colombe yibwe , gusa amazina ye aracyagaragara ho nubwo ntabubasha akiyifiteho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa