skol
fortebet

Ku isabukuru y’amavuko, Michelle na Obama bateranye imitoma biratinda

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yatunguye benshi ubwo yahamyaga urwo akundana umufasha we Michelle Obama wizihije isabukuru y’amavuko ku wa 17 Mutarama, 2018.
Mu magambo atagira uko asa, Obama yabwiye umufasha we ko uko bucya bukira ariko agenda amukunda kurushaho.Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga mu guhamya urwo bakundana ku isabukuru y’amavuko ya Michelle Obama.
Ku munsi w’ejo tariki ya 17 Mutarama 2018 nibwo Michelle Obama, yizihizaga isabukuru (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yatunguye benshi ubwo yahamyaga urwo akundana umufasha we Michelle Obama wizihije isabukuru y’amavuko ku wa 17 Mutarama, 2018.

Mu magambo atagira uko asa, Obama yabwiye umufasha we ko uko bucya bukira ariko agenda amukunda kurushaho.Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga mu guhamya urwo bakundana ku isabukuru y’amavuko ya Michelle Obama.

Ku munsi w’ejo tariki ya 17 Mutarama 2018 nibwo Michelle Obama, yizihizaga isabukuru y’imyaka 54 y’amavuko.Umugabo we Barack Obama yabimburiye abandi maze yerekana ifoto ari kumwe n’umugore amubwira ko uretse no kuba ari umugore we ari inshuti y’akadasohoka ndetse avuga ko akunda ubwitonzi n’umuhate akorana mu mirimo ye ya buri munsi.

Barack Obama yagize ati:” Ntabwo uri umugore wanjye na Mama w’abana banjye gusa ahubwo uri inshuti yanjye magara.Nkunda imbaraga zawe ukoresha, ubuntu ugira,ndetse n’uko wiha intego mu buzima.Kandi uko bwira n’uko bukeye ndushaho kugenda ngukunda cyane.Isabukuru y’amavuko nziza."

Nyuma yo kwandika aya magambo avuzwe haruguru,yahise yoherereza umufasha we indabyo.Michelle Obama ntawe ntiyatinze gusubiza umugabo we amubwira ari umuntu w’agaciro kuri we kandi ko azirikana ibihe byoze byanyuranyemo.

Iyi niyo foto Obama yerekanye ku isabukuru y’umugore we

Uyu mugore w’imyaka 54 yakomeje abwira umugabo ko ari umufana we uhambaye,avuga ko kandi indabyo yamuhaye zitazigera zisaza.Yanahishuye ko ubutumwa yagenewe n’umugabo byuzuye icyizere, n’umutima mwiza bumwibutsa uburyo urugo rwabo ari urunyamugisha.

Yagize ati :”Wakoze cyane Barack Obama kuba wanyoherereje indabo nziza aho nkorera.Uri nshuti yanjye ya mbere, ndi umufana wawe kandi nkwijejeko izindi ndabo wampaye zitazigera zisaza.Mu izina ry’abantu bose banyifurije isabukuru nziza turagushimiye byimazeyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa