skol
fortebet

Ku isabukuru y’amavuko ya Anita Pendo hari ibintu bikomeye yasabye Imana

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Anita Pendo yasabye Imana ubwenge, amahoro, imbabazi , uburinzi bwe ndetse no kuguma mu nzira yatangiye yo gukora ibyo imwifuzaho.

Sponsored Ad

Anita Pendo umwe mu banyarwandakazi birwanyeho mu buzima bugoye yanyuzemo kuri uyu wa 14 Gashyantare nibwo yagize isabukuru y’amavuko aho yagize ikintu yisabira Imana ko yamukorera mu buzima bwe.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ibyo yasaba Imana ari byinshi birimo ubwenge, amahoro, imbabazi , uburinzi bwe ndetse no kuguma mu nzira yatangiye yo gukora ibyo imwifuzaho biri mubyo yifuza ko Imana imushoboza.

Yagize ati“Hanyuma ibiri imbere nabyo ndabiyeretse. Mana ndagusaba ubwenge, amahoro, imbabazi zawe, uburinzi bwawe ndetse no kuguma mu nzira natangiye yo gukora ibyo unyifuzaho. Ndashimira namwe nshuti zanjye munyongera imbaraga mu buzima bwa buri munsi”.

Twakwibutsa ko kuri ubu afite abana babiri yabyaranye n’umukinnyi wa ruhago uzwi nka Ndanda aho kuri ubu batakibana ubu bahujwe n’abana babyaranye.

Ibitekerezo

  • Mumbabarire mucisheho ubutumwa bwanjye,Anita simuzi mubona kuri TV no muri za expo abyina ariko yikora utuntu tudakwiye na gato hari aho yari akwiye kugarukiriza,namenye ko ari umubyeyi wabana babiri,njye naramubonye ashinga umutwe muri studio za radio rwanda ya kabiri,numva ndamugaye,nutundi tuntu twinshi twinshi yikora nkutwabana,ninayo mpamvu ahari byamunaniye kubaka,niba aba yanyweye ibiki simbizi,kuba umustar ntibivuze kwikora ibidakorwa imbere yamaso yabana nabanyacyubahiro,Anitha wibwira ko arinde waguha ubuyobozi witwara kuriya kandi ibuka ko ukuze bishoboka,abwirwa benshi akumva....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa