Ku munsi mukuru w’ isabukuru y’ umwana wa Melody yamuhaye impano itangaje [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 14 May 2018 Yasuwe: 5342

Ku isabukuru ya Britta Itahiwacu umukobwa wa Bruce Melody yamuhaye impano y’ Imbwa.

Itahiwacu Bluce wamenyekanye nka Bluce Melody, umukobwa we yise Britta Itahiwacu yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze avutse maze atungurwa na se ubwo yamuhaga impano y’ikibwana kuri uyu munsi.

Britta Itahiwacu, umukobwa wa Bluce Melody yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Gicurasi 2018 ni ibirori byari byitabiriwe n’inshuti za hafi z’uyu muhanzi .

Icyatunguye benshi muri ibi birori ubwo uyu mukobwa yizihiza imyaka itatu amaze avutse, Bruce Melody yatunguye benshi ubwo bimenyerewe ko umubyeyi ashobora kuba yamuha nk’impano y’imodoka cyangwa se ikindi gikinisho nk’umwana muto wavutse, Bruce we yahise azana akabwana k’imbwa maze ahereza umukobwa we amubwira ko ariyo mpano yamugeneye kuri uyu munsi.

Uyu mwana wa Bruce bakimara kumuhereza aka kabwana yari ahawe nk’impano nawe yakishimiye cyane, maze bamubaza izina ahita akita ’Cookie’ ndetse atangira kuyikinisha ubonako byamunejeje.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuraperikazi Nick Minaj yahishuye umusore w’umuraperi bari kumwe mu rukundo...

Nick Minaj abinyujie kurubuga rwa Twitter yavuze ko ari mu rukundo n’...
26 May 2018 Yasuwe: 56 0

Dore uburyo bukoreshwa ku bahanzikazi bashyirwaho amabuno y’amatuburano...

Abakobwa benshi by’umwihariko abahanzikazi iyo batanyuzwe n’imiterere yabo...
26 May 2018 Yasuwe: 1264 0

Umuhanzi yakubiswe na Polisi nyuma yo kumufata yibye ibinnyoteri...

Umuhanzi Qute Kaye wo muri Uganda yakubiswe na Police nyuma yo kumufata...
26 May 2018 Yasuwe: 1383 0

Inkumi yanyongeye ikibuno kuri Ykee Benda abantu barumirwa [...

Umuhanzi Ykee Benda yakorewe igitaramo mu kabyiniro ka Club Ammnesia maze...
26 May 2018 Yasuwe: 2187 0

Jado na Sweety abanyarwanda bafite ubugufi budasanzwe bakuyeho urujijo ku...

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto y’integuza...
26 May 2018 Yasuwe: 3984 0

Amafoto yaciye ibintu : Pasiteri yatatswe n’abayoboke be bamutera amabuye...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo Umupasiteri witwa Dan Mabiru watewe...
25 May 2018 Yasuwe: 4188 0