skol
fortebet

Ku munsi w’igitaramo cyanjye nzabereka umukobwa nakundiye ibiguru bye - Mc Tino

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mc Tino yatangaje ko ku munsi nyirizina w’igitaramo cye ari nabwo azerekana umukobwa yakundiye amaguru ye.

Sponsored Ad

Kay Martin uzwi nka Mc Tino akaba ari umunyamakuru ,umuhanzi, umunyarwenya ndetse n’ibindi yatangaje ko ku munsi nyirizina w’igitaramo cye ari nabwo azerekana umukobwa bakundana nyuma y’iminsi micye yakiriye inkuru ko benshi bifuza ko arongora akava mu busiribateri.

Mu Kiganiro na X Large Tv yavuze abantu bazitabira igitaramo cye bahishiwe byinshi birimo kuba aribwo azerekana umukunzi we bwa mbere ahamya ko mu bintu yamukundiye harimo amaguru ye.

Yagize ati” Ku munsi w’igitaramo cyanjye nzabereka umukowa nakundiye ibiguru bye”

Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi azaba ari umuriro kuko ngo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Urban Boys ,Dj Pius,Gabiro Guital,TBB ndetse n’abandi bazaza kumushyigikira mu gitaramo cye cyo kumurika album ye hanze yise Umurima.

Biteganyijwe ko taliki 8 Ukuboza 2018 aribwo Mc Tino azamurika Album ye ya mbere ahazwi nko kuri Wakanda Villa nyuma yaho avuye mu itsinda rya TBB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa