skol
fortebet

Ku murongo wa Telefone, Perezida Magufuli yashimye Diamond wibarutse undi mwana

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzaniya Joseph Pombe Magufuli, yaganiriye n’umuhanzi w’Icyamamare Diamond ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Clouds Tv ikunzwe cyane muri Tanzaniya ndetse no mu karere k’ Afurika y’Uburasirazuba.
Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platinumz waganiriye na Perezida Magufuli, asanzwe ari umuhanzi w’ubashywe muri muzika.
Yabaye ikirangirire kubwo gukora indirimbo zikomeye zakunzwe na benshi ndetse no kugira amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye, asanzwe afite inzu itunganyamuzika (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzaniya Joseph Pombe Magufuli, yaganiriye n’umuhanzi w’Icyamamare Diamond ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Clouds Tv ikunzwe cyane muri Tanzaniya ndetse no mu karere k’ Afurika y’Uburasirazuba.

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platinumz waganiriye na Perezida Magufuli, asanzwe ari umuhanzi w’ubashywe muri muzika.

Yabaye ikirangirire kubwo gukora indirimbo zikomeye zakunzwe na benshi ndetse no kugira amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye, asanzwe afite inzu itunganyamuzika ya Wasafi Records.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, nibwo Diamond yari mu kiganiro cyitwa 360 gitambuka kuri Clouds TV. Yari kumwe n’abayamakuru babiri, ubwo batangaga umurongo wa Telefone ngo abantu bahamagare batange ibitekerezo ni nabwo Perezida Magufuli yahamgaye.

Magufuli yabanje gushimira Diamond kuba yaribarutse undi mwana wa kabiri nyuma ya Tiffah Tangote usigaye ukorana n’ibigo by’ubucuruzi mu kubyamamariza.

Ati "Ndagushimye ko wibarutse undi mwana.Niyamamaza wari ufite umwana umwe ariko ubu ufite babiri."

Mu kiganiro bagiranye, Diamond nawe yasabye Perezida Magufuli gukomeza kubashyigikira mu bikorwa bya muzika.

Yavuze ko bitoroshye gutungwa na muzika mu gihe cyose bakishyura imisora, amusaba ubufasha bwo gukomeza kuzamura uruganda rw’umuziki nabo bagateza imbere igihugu.

Magufuli yahise amusubiza ati "Nabyumvise.Gusa ndagushimira kuba ukomeza kumenyekanisha Tanzania mu bijyanye n’umuziki.Ndanabashimira n’abandi bahanzi bose na bariya bakinnyi ba filime ndabakunda cyane."

Diamond abana na Zari bafitanye abana babiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa