skol
startimes

Ku myaka 10 gusa,Emanuella yubakiye Mama we Inzu y’igitangaza[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 November 2020 Yasuwe: 5893

Umwana muto cyane ukunzwe n’abatari bake muri Nigeria ndeste no ku isi yose kubera impano y’urwenya, uzwi ku izina rya Emmuella Samuel mu ma video atandukanye yo gusetsa, yashyikirije nyina impano y’inzu nziza cyane yamwubakiye.


Uyu mwana w’umukobw, ku myaka 10 y’amavuko gusa, agaragaza ubuhanga buhanitse mu gukina neza aya amavideo ku rubuga rwa youtube, imikino itegurwa n’umusore witwa Mark Angel yita uncle (Nyirarume).

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Emmanuella Samuel yatangaje ko yubakiye inzu umubyeyi we nk’impano kuko yamubyaye ndetse akaba adasiba kumuba hafi no ku musengera ngo atere imbere.

Mark Angel wazamuye impano ya Emmanuella, yari yitabiriye iki gikorwa cyo gutanga iyi mpano

Emmanuella nyuma yo gushyikiriza nyina iyi nzu, yashyize ubutumwa kuri Instagram bugira buti: “Nakubakiye inzu Mama. Ku bw’amasengesho ndetse n’akanyabugabo wagiye untera.”

Uyu mwana usanganwe imvugo zisekeje, yongeyeho ati: “Mama, ndabizi wambwiye ko ushaka inzu ngendanwa, ngiyi rero.”

Yakomeje avuga ko yagombaga gufasha nyina umubyara gukabya inzozi ze kuko yahoraga yifuza kuzaba mu nzu nziza kandi ihenze. Ariyo mpamvu nawe yakoze ibishoboka byose akayimwubakira ndetseko ari gutegura kuzamwubakira n’indi umwaka utaha.

Umunyempano w’umunyarwenyakazi Emmanuella Samuel yavukiye muri Leta ya Rivers muri Nigeria, tariki ya 22 Nyakanga 2010, ibikorwa bye bikaba bigaragara ku rubuga rwa youtube.






Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ykee Benda yarusimbutse nyuma y’impanuka ikomeye yakoze[AMAFOTO]

Umuhanzi Wycliffe Tugume uzwi nka Ykee Benda mu muziki wa Uganda, yakoze...
23 November 2020 Yasuwe: 1538 0

Menya impamvu n’igihe Samuel L. Jackson yafataga bugwate Papa wa Martin...

Benshi bazi Samuel L. Jackson nk’umukinnyi wa filime wamamaye muri Hollywood...
22 November 2020 Yasuwe: 1467 0

Mubyara wa Jules Sentore nawe wari umuhanzi yitabye Imana[AMAFOTO]

Umuhanzi Ishimwe Soumare Frank wamenyekanye muri muzika nka King Bayo,...
21 November 2020 Yasuwe: 2546 0

Menya byinshi byihariye ku muhanzi Kidumu

Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidum yavutse tariki ya 28 Ukwakira...
21 November 2020 Yasuwe: 1222 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Rihanna yongeye kugaragara mu isura yatangaje...

Kuri uyu wa gatatu, Rihanna yagaragaye afite imisatsi mishya n’imyambarire...
20 November 2020 Yasuwe: 4365 0

John Legend yasimbuwe na Michael B Jordan ku mwanya w’umugabo...

John Legend w’imyaka 40 y’amavuko yasimbuwe na Michael B Jordan ku mwanya...
18 November 2020 Yasuwe: 1469 0