skol
fortebet

Ku myaka 12 yaririmbye indirimbo avugako ari umuhungu w’umwirabura ukora byose ngo akomeze kubaho none yamugize icyamamare

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Umuhungu w’imyaka 12 waririmbye indirimbo avuga ko yifuza kubaho yakwirakwiriye henshi kuri murandasi mu gihe cy’imyigaragambyo iheruka muri Amerika, iyi ndirimbo yatumye asinya amasezerano n’inzu ya muzika ikomeye muri Amerika.

Sponsored Ad

Indirimbo ya Keedron Bryant yitwa ‘I just Wanna Live’, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga hashize umunsi umwe George Floyd yishwe mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, uyu munsi ku wa gatanu yasohotse mu buryo butunganyije.

Warner Records yasohoye iyi ndirimbo ibihuje n’umunsi uzwi nka Juneteenth, umunsi abirabura muri Amerika bizihizaho irangizwa ry’ibinyejana bamaze mu bucakara.

Iyi ndirimbo yamaze kugira abagaragaje ko bayikunze bagera muri za miliyoni.

Iyi ndirimbo yanditswe na nyina wa Keedron iririmbwa n’uyu mwana mu buryo bwa acappella (nta bicurangisho birimo).

Irimo amagambo avuga ngo: “Ndi umuhungu w’umwirabura, ukora byose ngo akomeze kubaho.

“Oh, ariko iyo ndebye ku ruhande, nkabona ibiri gukorerwa abo dusa.

“Buri munsi ndahigwa nk’umuhigo. Bene wacu ntabwo bashaka ingorane.”

Iyi ndirimbo ya mbere uyu muhungu ayishyira kuri Instagram yagize abayikunze barenga miliyoni 3, ndetse yashimagijwe na Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika, igihangange muri basketball LeBron James, umuririmbyi Janet Jackson ndetse n’umukinnyi wa filimi Lupita Nyong’o.

Keedron wo mu mujyi wa Jacksonville muri leta ya Florida yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Birashimishije cyane kuko ibi ni byo Imana yampamagariye gukora”.

Yongeraho ati: “Ni ibintu byanshimishije cyane gukorana na mama”.

Nyina, Johnnetta Bryant, yavuze ko kubona amashusho ya George Floyd yicwa, umuntu utari ufite intwaro, byamukomerekeje umutima kuko nawe ari nyina w’umuhungu w’umwirabura.

Ati: “Mfite umugabo w’umwirabura. Mfite basaza banjye b’abirabura, ba marume, ababyara, inshuti”.

Warner Records iteganya guha inyungu izava muri iyo ndirimbo umuryango wigenga uharanira iterambere ry’amoko y’urundi ruhu muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa