skol
fortebet

Gaby Kamanzi w’ imyaka 36 ategereje umugabo w’umugisha azerekwa mu nzozi (AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Gabby Irene Kamanzi, kuri uyu wambere taliki ya 12 Kamena 2017 yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 36 amaze abonye izuba.
Uyu mukobwa ni umwe mubahanzi kazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, ku myaka 36 y’amavuko aracyari ingaragu, burigihe iyo abajijwe kubijyanye n’urukundo cyangwa se igihe yaba yitegura kuba yashaka uwo bazabana akaramata agusubizako agitegereje umugabo w’umugisha Imana izamwereka mu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Gabby Irene Kamanzi, kuri uyu wambere taliki ya 12 Kamena 2017 yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 36 amaze abonye izuba.


Uyu mukobwa ni umwe mubahanzi kazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, ku myaka 36 y’amavuko aracyari ingaragu, burigihe iyo abajijwe kubijyanye n’urukundo cyangwa se igihe yaba yitegura kuba yashaka uwo bazabana akaramata agusubizako agitegereje umugabo w’umugisha Imana izamwereka mu nzozi ndetse akunze kuvugwa murukundo n’abasore akabitera utwatsi avugako uwe Imana itaramu mwereka.

Gabby azwi mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa nkizo yise “ Amahoro , Wowe , Arankunda … “.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ingabire Irene Kamanzi yamenyekanye cyane ku izina rya Gaby, yavukiye I Likasi mu birometero 120 uvuye Lubumbashi mu Ntara ya Katanga ho muri Congo Kinshasa ku itariki 12.6.1981.

Gaby Irene Kamanzi ni umwana wa 5 mu bana 6. Yakuriye mu muryango w’abahanzi harimo ise umubyara, mama we, basaza be ndetse na babyara be. Afite imyaka 9 gusa, Gaby nibwo yatangiye kugaragaza impano ye. Kuri iyi myaka nibwo yatangiye kujya yigana indirimbo yabaga yumvise basaza be bacuranga.

Ubwo yari mu mashuri makuru mu kigo cya Saint Esprit I Nyanza nibwo yagaragaje cyane impano ye. Mu mwaka wa 1997, Gaby yatangiye kuririmba muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza. Mu mwaka w’1999 yagiye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa Shekinah kugeza ubu. Yatangiye kugenda afasha abahanzi banyuranye kuririmba indirimbo zabo kuko bari bamaze kumubonamo impano n’ijwi bitangaje.

Muri uwo mwaka wa 1999 yafashije uwitwa Remy kuririmba muri studio. Mu mwaka wa 2001 we n’itsinda yabagamo bakorana indirimbo na Aimé Uwimana. Mu mwaka wa 2002 nibwo yafashije Aimé Uwimana kuri alubumu ye ya kabiri.

Mu mwaka wa 2003 nibwo Gaby yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “ Sauveur ”. Mu mwaka wa 2004 yafashije umuhanzi w’umurundi witwa Willy Uwizeye kuri alubumu ye ya mbere mu mwaka wa 2005 afasha Richard Ngendahayo kuri alubumu ye yakunzwe cyane.

Si aba bahanzi bonyine Gaby yafashije kuririmba kuko abahanzi bose bakeneraga ubufasha bwe yarabafashaga. Impano ye ntiyagarukiye ku gufasha abahanzi gukora alubumu gusa kuko no mu bitaramo binyuranye n’ibyo kumurika alubumu zabo yarabafashaga nka Aline Gahongayire, Alexis Dusabe n’abandi.

Gaby kandi yanakunze gufasha n’abarundi nka Appolonaire n’itsinda ryaho ryitwa Shemeza. Gaby kandi yanabaye mu itsinda “The Sisters” harimo na Aline Gahongayire na Tonzi.

Mu mashuri yisumbuye yize Ubucuruzi n’ubucungamari (Commerce et Comptabilité) naho muri kaminuza yiga Icungamutungo (Gestion) muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Patient Bizimana na Gabby bigeze kuvugwa murukundo ariko aba bombi barabihakana

Gaby aherutse kwitabira ibitaramo bitandukanye mu karere u Rwanda ruherereyemo harimo Uganda na Kenya . Yanabaye umwe mu bahanzi ba tanu bahataniraga ibihembo bya Groove Awards 2014 na 2015 muri Kenya uyu mwaka.

Abahanzi akunda cyane ni Darlene na Cece Winans akaba yaranagendeye ku ndirimbo zabo mu rwego rwo kunoza neza no kwinjira mu ngazo.

REBA HASI VIDEO AHO JAY POLLY ASOBANURA IMBERE Y’IMBAGA Y’INTORE Z’ABAHANZI ICYATUMYE VIDEO YA "TOO MUCH" INJYA HANZE:

Ibitekerezo

  • Ngaho nanyerekwe munzozi. c duhite tubirangiza nubwo ambyaye!

    KO ACYECUYE

    Ubu wasanga yifuza umugabo ufite ibyamirenge kuntenyo😂

    Mbona ari mwiza azomuronka kweli yihangane ariko yerekwe vuba knd jewe

    Ibyo nibiki !!!! NGO munzozi nataza munzozi akaza arumugabo umushaka ntazamwemera ihame ryamafuti .
    Azabaze nyina koyabanje kurota papa we.

    Na ba pastors bazabigisha abobayoboye bareke kubagira injiji.
    Koko umuntu warangije kaminuza !! NGO ategereje umugabo munzozi.

    Buriya aba abeshya azavuge impamvu imana nitamwereka azabijyenza ate?

    Umunyarwanda niwe wagize ati kami kamuntu n’umutima wee so Gaby rwose buriya afite impamvu kuko numuntu mukuru mwimuvugiraho amagambo atari meza sibyiza. uko birikose numukobwa mwiza kandi n’imbere he niheza ariko bidatinze nanone da hhhhhh Imana imuhe kubona umugabo mwiza rwose.

    Umunyarwanda niwe wagize ati kami kamuntu n’umutima wee so Gaby rwose buriya afite impamvu kuko numuntu mukuru mwimuvugiraho amagambo atari meza sibyiza. uko birikose numukobwa mwiza kandi n’imbere he niheza ariko bidatinze nanone da hhhhhh Imana imuhe kubona umugabo mwiza rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa