skol
fortebet

Ku myaka 46 ubu aba yujuje,twabaviriye umuzi amateka y’Icyamamare 2 Pac Amaru Shakur kuva mu ntangiriro akiri umwana kugeza ashizemo umwuka nibindi byinshi yagiye avugwaho(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Tupac Amarur Shakur (2Pac) n’umuhanzi w’icyamamare ufatwa na benshi mu bakunzi binjyana ya hip hop nk’intwari doreko nawe ariyo yaririmbaga, iyo azakuba akiri ku Isi kuri uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 46. Twabakusanyirije amwe mu mateka yaranze iki cyamamaremu mu rugendo rwe rwa muzika kugeza ashizemo umwuka. 2Pac yarikuba yujuje imyaka 46 uyu munsi.
Tupac Amaru Shakur cyangwa 2pac ushaka kandi wanamwita Pac cyangwa se Makaveli yavutse ku itariki ya 16 Kamena 1971 avukira Harlem agace (...)

Sponsored Ad

Tupac Amarur Shakur (2Pac) n’umuhanzi w’icyamamare ufatwa na benshi mu bakunzi binjyana ya hip hop nk’intwari doreko nawe ariyo yaririmbaga, iyo azakuba akiri ku Isi kuri uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 46. Twabakusanyirije amwe mu mateka yaranze iki cyamamaremu mu rugendo rwe rwa muzika kugeza ashizemo umwuka.

2Pac yarikuba yujuje imyaka 46 uyu munsi.

Tupac Amaru Shakur cyangwa 2pac ushaka kandi wanamwita Pac cyangwa se Makaveli yavutse ku itariki ya 16 Kamena 1971 avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York. Akomoka kuri , Afeni Shakur na Billy Garland.

Nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga ngo amazina ya 2pac nyakuri yaba ari “Lesane Parish Crooks”, ryaje guhindurwa kuko ngo nyina yatinyaga ko abanzi be bazagirira umwana we nabi dore ko yari anafitanye ibibazo na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Billy Garland ari na we papa wa 2pac akajya kubana na Mutulu Shakur ni bwo ngo amazina ya 2pac yahinduwe.

2pac yatangiye guhura n’ibibazo kuva akiri umwana, yavutse sekuru Elmer “Geronimo” Pratt, yaratawe muri yombi ashinjwa kwica umwarimu mu mwaka w’1968, mu gihe umugabo wa mama we na we yari ari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga na FBI mu mwaka w’1982 akaba yarashinjwaga kuba yarafashije mushiki we gutoroka uburoko ubwo yari afunze na we ashinjwa kwica umuntu. Mutulu yaje gutabwa muri yombi mu mwaka w’1986. 2pac yari afite abavandimwe batatu bari no muri zimwe mu ndirimbo ze.

Mu mwaka w’1986, umuryango wa 2Pc wavuye Harlem wimukira i Baltimore muri Maryland, icyo gihe yari arangije umwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Bageze Baltimore yagiye mu ishuri ryigisha ubugeni yiga ibijyanye no gukora imivugo ndetse na Jazz. Igihe yigaga muri iri shuri, 2pac yahawe ibihembo bitandukanye by’uko ari we wari umuraperi mwiza kuko habaga ibitaramo. Muri iri shuri kandi yibukwa nk’umwana wamenyekanye kubera kwitwara neza mu bandi bana, kumenya kurapa no gushobora kumenyerana n’abandi bana uko baba bameze kose.

2pac yakundanye na Jada Pinket ubu witwa Jada Pinkett Smith (umugore wa Will Smith) bakiri abana, kugeza igihe 2pac yapfiriye. Muri documentaire Tupac: Resurrection, Shakur yaravuze ati “Jada ni umutima wanjye, azaba inshuti yanjye mu buzima bwanjye bwose”. Pinket na we yamwitaga inshuti ye. Akanavuga ko yari nk’umuvandimwe we, ngo kuko ukuntu babanaga byari birenze n’ubucuti busanzwe. 2pac yanditse ibitabo n’imivugo kuri Pinket bigaragaza ukuntu yamukundaga, ndetse bakiri no ku ishuri bahoraga bajyana mu birori.

Mu 1988, umuryango we wimukiye Marin City muri California, ahita ajya mu ishuri rya Tamalpais High School.


2Pac yagiranye ibihe byiza na Jada Pinkett umugore wa Will Smith kuri ubu.

2pac yatangiye kuzamura ubumenyi bwe bwo kurapa mu mwaka w’1990 atangira gukora indirimbo. Muri uyu mwaka yahise asohora album ya mbere 2Pacalypse Now. Mu mwaka w’1993 yakoze album ya kabiri Strictly 4 My N.I.G.G.A.Z.

Mu 1993 yakoze itsinda ryari ririmo Big Syke, Macadoshis, umuvandimwee we Mopreme Shakur, na Rated R. Iri tsinda bakoranye album imwe “Thug Life: Volume 1” mu mwaka w’1994 ikaba yarakunzwe cyane. Muri iyi album kandi harimo indirimbo “Pour Out a Little Liquor” ya 2pac yakozwe na Johnny “J” Jackson wahise unamukorera album yakurikiyeho “All Eyez on Me”.

Umuziki wa 2pac wibandaga cyane ku birabura, ubwigenge, akarengane, ubukene n’ubugome bw’abapolisi.

Bamwe mu bantu 2pac yashakaga kwigana harimo William Shakespeare, Niccolò Machiavelli, Donald Goines, Sun Tzu, Kurt Vonnegut, Mikhail Bakunin, Maya Angelou, Alice Walker, na Khalil Gibran nk’uko yabigaragazaga mu ndirimbo ze.

2pac nta dini na rimwe yemeraga, gusa zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Only God Can Judge Me” n’imwe mu mvugo ze zigaragaza ko yemeraga Imana.

2pac yagiranye ibibazo bitandukanye na leta, akenshi akaba yarabazwaga amagambo ari mu ndirimbo kenshi wasangaga avuga abagabo b ‘abirabura. Kenshi iyo mu bitaramo bye habaga ikintu kitagenze neza kuko hari n’igihe abantu barwanaga bashaka ko abasinyira autographe bakanarasana ibi byose byaramubazwaga rimwe na rimwe bakanamufunga akanatanga amafaranga menshi y’amende.

Mu 1993 uyu muraperi yatawe muri yombi na bagenzi be bashinjwa gufata ku ngufu umugore wo muri hotel, n’ubwo yahakanye ko nta byo yakoze ntibyamubujije gufungwa ndetse amaze kurangza igihano agisohoka muri gereza yahise asubizwamo ngo kubera ukuntu yitwaye bamufunguye ahita asabirwa kumara iminsi 120 mu munyururu na none.

Mu Ugushyingo 1994 habura umunsi umwe ngo aburane icyaha cy’ubusambanyi yaregwaga yarashwe inshuro eshanu ku bw’amahirwe ntiyapfa, nyuma yo kuva mu bitaro byahise bimwakira amaze kuraswa yahise ajya mu rukiko kuburana ibyaha bigera ku icyenda yaregwaga, ahamwa na bitatu, ku bindi bitandatu aba umwere. Yahise akatirwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’igice n’imyaka ine n’igice kubera icyaha cy’ubusambanyi cyari cyamufashe.

Kuva mu mwaka w’1995 yakoraga igihano mu buroko anasohora album Me Against the World. Yabaye iya mbere kuri billboard. Undi muntu wakoze album igakundwa kandi ari muri prison nyuma ya 2pac ni Lil Wayne. Ngo 2pac igihe cyose yari ari mu buroko bagenzi be bamubwiraga ibya illiminati.

Amwe mu magambo atangaje 2Pac yavuze mbere y’uko yitaba Imana

Nizera ko iyo ukoze ikibi kikugarukira, ku bw’ibyo ikibi cyose nakoze ngiye kubona ingaruka zacyo, ariko mu mutima wanjye ndumva nkora ibyiza, bityo ndumva meze nk’ugiye kujya mu ijuru. Nimara gutabaruka abantu bazamenya ibyo navugaga. Aya ni amwe mu magambo 2Pac yavuze mbere yuko yitaba Imana.

Uko byagenze umunsi 2Pa araswa

Mu gitondo cyo ku itariki ya 7/09/1996, 2Pac yazindutse yerekeza mu mujyi wa Las Vegas ubarizwa muri Leta ya Nevada, kugira ngo abashe gukurikira umukino wa Boxe, warimo guhuza inshuti ye Mike Tyson na Bruce Seldon.

Akigera Las Vegas mu masaha y’amanywa yahise afata icyumba muri Hotel izwi cyane yitwa Luxal Hotel Casino. Uwo murwano wari witezwe n’abantu benshi ku buryo MGM Grand Hohel yari kuberamo yari yakubise yuzuye.

2Pac akaba yari yazanye na Boss we Marion Suge Knight umwe mu bashinze Studio 2Pac yakoreragamo ibihangano bye, ngo birebere uwo mukino. 2Pac hamwe n’abari bamuherekeje ari bo Suge Knight, umurinzi we Frank Alexander, ndetse n’indi nshuti imwe ya Suge Knight, bafashe imyanya mu gice cy’abiyubashye, aho umwanya umwe wishyurwaga amafaranga 1 000 cy’amadorari.

Hashize iminota ibiri gusa, nk’umurabyo, Mike Tyson yateye igipfunsi cy’akataraboneka Bruce Seldom ahita agwa hasi, umukino urangira utyo. Iyi nayo yahise ijya mu mateka, nk’imwe muri kawo zihuse zabayeho mu mateka ya boxe.

Abantu batangiye gusohoka banyuranamo bamwe bijujuta. 2Pac, Suge Knight ndetse n’abo bari kumwe, batangiye gusohoka na bo bageze ku muryango, habayeho kurwana gutunguranye hagati ya 2Pac n’abo bari kumwe, aho bacakiranye na Orlando Anderson umusore w’umuraperi wo mu gace ka Compton i California hamwe n’inkoramutima ze.

Imirwano yahagaritswe n’abarinzi ba Hotel ku bw’amahirwe, 2 Pac ahita yerekeza ku cyumba cye aho yari asanze fiancé we Kadada Jons. Amaze guhindura imyambaro , 2 Pac na Suge Knight bahise berekeza mu gace ka Paradise Valley mu Mujyi wa Las Vegas, kuri Villa y’akataraboneka ya Suge Knight.

Ahagana mu ma saa yine z’ijoro, 2Pac, Suge Knight ndetse n’abarinzi babo, berekeje mu nzu y’urubyiniro Club 662 ya Suge Knight iri ku muhanda witwa flamingo, aha 2Pac akaba yaragombaga kuririmbana na Groupe Run DMC, bikaba byari biteganyijwe ko na Mike Tyson na we yagombaga kuba ahari.

2Pac ari kumwe n’inshutiye akaba na boss we Suge Knight ubwo barebaga umukino wa Boxe mbere yuko araswa.

Agana kuri iyi nzu y’urubyiniro, 2Pac yari yicaye mu modoka ya BMW y’umukara Suge Knight ari we umutwaye aho bari baherekejwe n’imodoka 4 zirimo abarinzi babo. Saa 23h05 habura ibirometero bike ngo bagere kuri Club 662, Suge Knight yahagaritswe na Polisi kubera ko yagendaga avuza umuziki mwinshi mu modoka, no kuba imodoka ye itari ifite Plaque, ibi bikaba byaragaragajwe n’ifoto yafashwe n’umupaparazi wari hafi aho, iyi ikaba ari nayo foto yafashwe bwa nyuma 2Pac akiri muzima.

Barenze aho uwo mu polisi yarari, imodoka yabo yahise izengurukwa n’imodoka ebyiri batazi aho zivuye, imwe imbere, indi inyuma. Iy’inyuma yarabasatiriye iciye mu ruhande rw’ibumoso, abakobwa b’abirabura bane bari bicaye muri iyo modoka bamwenyurira 2Pac na Suge Knight, nabo barabasuhuza.

Muri ako kanya umwe mu basore batatu bari bari mu modoka y’imbere, yahise asohora umutwe mu idirishya ry’imodoka, arekurira urufaya rw’amasasu agera kuri 13 ku modoka 2Pac na Suge Knight bari barimo.

2Pac mu gushaka guhungira mu mwanya w’inyuma ntibyamworoheye kuko yari yambaye umukandara wo mu modoka, bituma ahita afatwa n’amasasu atatu. ntiyari yambaye umwenda umurinda gukomeretswa n’amasasu kandi ubusanzwe yarasanzwe awuhorana. Suge Knight bari bicaranye we yarashwe ahagana kw’irugu, ndetse n’amapine abiri y’imodoka araraswa. Ababarashe bahita bava aho bihuta cyane, bafata umuhanda w’ahitwa Coverlane.

Mu buhamya Suge Knight nyuma yo kurokoka yabwiye urukiko, avuga ko bakimara kuraswa, yabajije 2Pac niba ameze neza, maze ngo bitewe nuko 2Pac yabonaga amaraso menshi ku ijosi rya Suge Knight, aramusubiza ati:’’Ni njyewe warashwe cyangwa ni wowe? Ndabona bakurashe mu mutwe”.

Bitewe no kumva urufaya rw’amasasu Polisi yahise ihagera berekeza kwa muganga, ariko kubera umuvuduko mwinshi mu nzira bakoze impanuka amapine yari yasigaye ari mazina nayo aratoboka, batabarwa n’ingobyi y’abarwayi yahise igera aho maze bose berekeza ku bitaro.

Nk’uko abaganga babitangaje, ngo mu nzira bagana ku bitaro 2Pac yagendaga avuga ngo ndapfuye, simbasha guhumeka. Kwa muganga bahise bamubaga inshuro eshatu , ngo barebe ko bahagarika kuvira imbere, banamuvanamo igihaha cy’iburyo.

Iminsi igera kuri 6 yamaze muri koma, MC Hammer, Mike Tyson, Jasmine Guy, Pasiteri Hary Chalton ndetse na Mama we Afeni Shakur, basimburanaga kuza kumusura bose bakahava n’amarira menshi.

Bitewe no gukomereka bikabije, kuwa gatanu itariki ya 13/09, saa kumi z’ijoro zirenzeho iminota itatu 2Pac Amaru Shakur yashizemo umwuka.

Hari mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ubwo umubyeyi we yahageraga agashyikirizwa umurambo. Hakozwe imihango yoroheje i Las Vegas, aho umurambo wa Amaru 2 Pac Shakur watwitswe, bikaba bivugwa ko ivu rye ryahise rijugunywa mu Nyanja. Ntabyo kumushyingura ku mugaragaro byabayeho. Bivugwa ko kandi nyuma yo gutwika umubiri wa 2pac, bimwe mu bisigazwa bye abagize itsinda ryari inshuti ze kuva kera babivanga na Marijuana(urumugi) bakajya babinywa.

Umuntu wishe 2pac ntiyashakishijwe cyane kuko umuryango we utabishatse gusa bakeka ko yishwe n’abigeze kumurasa mbere n’ubundi ariko ntapfe. Kuva 2pac yapfa yabaye umu martyr mpuzamahanga nka Bob marley na Che Guevara, ubuzima bwe bwatumye habaho abitwa Tupacistas ku mihanda ya Bresil, ibikuta byo kumwibuka byubatswe ahantu hatandukanye muri Espagne, ubudage na Bresil, ndetse no kwambara bandana ku rubyiruko rwo muri Africa y’epfo n’ahandi bikorwa nk’urwibutso rwa 2pac.

N’ubwo 2Pac atakiriho haracyibazwa n’ubu icyihishe inyuma y’urupfu rwe. Umwe mu bari inkoramutima ze Yafeo Kadafi Fara, wari no mu bari bamuherekeje igihe yaraswaga, yavuze ko yari yiteguye gutanga ubuhamya, kuko yiboneye n’amaso ye ababarashe, ariko nyuma y’amezi abiri atangaje ibyo, umurambo we waje gutoragurwa i New Jersey.

Tupac yavugaga ko Imana ariyo yonyine ikwiye kumucira urubanza.

Bamwe bavuga ko 2Pac yaba yarishwe n’aba Gangstar bagenzi be, abandi bakavuga ko yaba yarishwe kubera nyina yaba yarahoze ari umu Black Panthers, ku rundi ruhande hacyekwa ko Suge Knight yaba yari yihishe inyuma y’urupfu rwa 2 Pac kubera umwenda w’ikirenga yaba yari amubereyemo ariko uyu yakunze kubihakana avuga ko ari ukumushinyagurira, abantu kandi ntibashira amakenga itsinda rya Bad Boys ryo mu mujyi wa New York ryari rikuriwe nuwo bita Sean John Combs wamenyekanye cyane nka Puff Daddy (P. Diddy).

Ibi bakaba babivuga bitewe n’ubwumvikane buke bwari buri hagati ya 2Pac ndetse na Christopher Waless uzwi ku izina rya Notorious BIG abandi bati 2Pac yashatse kwigana Elivis Presley ntiyapfuye ahubwo arihishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa