skol
fortebet

Ku myaka 80, Nyina wa Tom Cruise yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyina w’umukinnyi ukomeye wa Filime, Tom Cruise, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko aguye iwe mu rugo.
Mary Lee South, niwe Nyina wa Tom Cruise, yabaye umwe mu batumye umwana we akomeza akanashikama ku murimo wo gukina Filime. Yagiye kenshi amubwira ko ari impamo yavukanye kandi ko nayikoresha neza izamugeza kure.
Amakuru aravuga ko yitabye Imana mu cyumweru gishize ariko rikaba ibanga rikomeye ku muryango we kuko bangaga y’uko bimenyekana.
Abandi nabo bakavuga ko yapfuye mu cyumweruu (...)

Sponsored Ad

Nyina w’umukinnyi ukomeye wa Filime, Tom Cruise, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko aguye iwe mu rugo.

Mary Lee South, niwe Nyina wa Tom Cruise, yabaye umwe mu batumye umwana we akomeza akanashikama ku murimo wo gukina Filime. Yagiye kenshi amubwira ko ari impamo yavukanye kandi ko nayikoresha neza izamugeza kure.

Amakuru aravuga ko yitabye Imana mu cyumweru gishize ariko rikaba ibanga rikomeye ku muryango we kuko bangaga y’uko bimenyekana.

Abandi nabo bakavuga ko yapfuye mu cyumweruu gishize ariko ko indwara yamwishe itigeze imenyekana.

Umuvugizi w’uyu muryango Amanda Lundberg, yabwiye ikinyamakuru USA TODAY ducyesha iyi nkuru ko umubyeyi wa Tom Cruise yitabye Imana kandi ko hanakozwe imihango yo kumuherekza yabereye mu rusengero rwa Scientology mu cyumweru gishize.

Icyo gihe Tom Cruise w’imyaka 54 y’amavuko, yari kumwe n’abavandimwe batatu barimo Lee Ann DeVette w’imyaka 57, Cass Mapother w’imyaka 55, na Marian Henry w’imyaka 52, ndetse n’inshuti zabo bari baje kubafata mu mugongo.

Tom Cruise na Nyina barumvikanaga mbere y’uko bagira icyo bakora. Uyu mubyeyi yakomeje kurera no kumva impano y’umuhungu we amushyira mu ishuli ryigisha gutuganya no gufasha umuntu kuvamo umukinnyi mwiza wazo.

Mary Lee Pfeiffer [ Nyina wa Tom Cruise] yakomokaga mu gace ka Louisville. Yabaye umwalimu mbere y’uko ashyingiranwa na se wa Tom Cruise witwa , Thomas Cruise Mapother III [Yitabye Imana mu 1984 azize indwara ya Cancer].

Aba bombi babanye mu buzima bw’ibibazo bidashira baza no gufata umwanzuro wo gutandukana ndetse Nyina wa Tom Cruise yishakira undi mugabo witwa Jack South.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa