skol
fortebet

Ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Miss na Mister Elegance Rwanda

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa azatoranwamo umusore n’umukobwa bahiga abandi mu bwiza no mu buhanga, igikorwa cyahawe izina rya Miss & Mister Elegance Rwanda.

Sponsored Ad

Taliki ya 21 Nyakanga 2018. Nibwo hazaba igikorwa cyo gutoranya [ Casting ] abakobwa ndetse n’abahungu bagaragara neza bazatoranywamo Nyampinga ndetse na Rudasumbwa barusha abandi ubwiza ndetse n’ ubuhanga.

Mu kiganiro Twagiranya n’umwe mu bategura iki gikorwa yatubwiye ko kuri ubu bamaze kwakira abantu barenga 60 bamaze kwiyandikisha muri kino gikorwa aho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Nyakanga, bazatoranya abahungu 10 ndetse n’abakobwa 10 bahiga abandi , nyuma y’iki gikorwa abatowe bakazahita bajyanwa muri Boot Camp aho bazigishirizwa byinshi bitandukanye birimo uko bagomba kwitwara ndetse no kubigisha ibijyanye n’umuco.

Yakomeje atubwira ko umukobwa cyangwa umuhungu wemerewe kujya muri aya marushanwa agomba kuba afite imyaka 18 y’amavuko kugera kuri 23. Ibindi njyenderwaho ko bazabimenya bahageze.

Yasoje avuga ko buri muntu wese ukeneye byinshi birenzeho yabandikira kuri nimero bashyize kuri [Poster] ndetse ko iki gikorwa kizabera k’ Ubumwe Grande Hotel kizatangira kuva saa 10 z’amanywa kugera saa 4 z’umugoroba .Ndetse bararikira basore n’inkumi gutinyuka bakerekana ubwiza bafite ndetse n’ubuhanga bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa