skol
fortebet

Inzu Perezida Habyalimana yabagamo igiye kuba igizwe ingoro ndangamurage y’umuziki w’u Rwanda

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa ingoro ndangamurage y’umuziki w’u Rwanda mu rwego rwo kubika amateka yawo .

Sponsored Ad

Mu Rwanda usanga hari abahanzi cyangwa abaririmbyi batandukanye bakoze amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda ariko hari igihe ishobora kubura aho uyakura cyangwa bikanagorana kubona ibihangano byabo. Icyakora iki kibazo kiri kuvutirwa umuti ndetse ubu usa nuwanamaze kuboneka.

Umuryango witwa U&I Ark ugamije guteza imbere impano z’abahanzi, watangije igitekerezo cyo gushinga ingoro ndangamurage ya muzika nyarwanda, ahazabikwa amateka y’abahanzi n’ibihangano byabo, ibikoresho bya muzika kuva ku bya kera kugeza ku by’ubu, imyambaro y’abanyamuziki, imbyino n’ibindi bifite aho bihuriye na muzika.

Uwo Muryango washingiwe mu Rwanda ukaba ugengwa n’amategeko shingiro yawo kimwe n’itegeko no 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigenga imitunganirize n’imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta, igamije inyungu rusange za rubanda.

Umuryango wa U&I Ark ufite intego yo kuzubaka ingoro ndangamurage ya muzika Nyarwanda ariko mu ntangiriro izajya ikorera ahasanzwe hari Ingoro Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi iri ahahoze ari kwa Habyarimana i Kanombe.

Uwo muryango wahawe uburenganzira bwo gushinga Ingoro Ndangamurage ya Muzika y’u Rwanda, ariko muri gahunda y’imyiteguro yo gushyiraho iyo ngoro, bakaba barifuje kubanza gutegura icyumweru cy’imurika-mateka ya muzika y’u Rwanda kiswe “Kigali Music Exhibition Week”, kizabera muri “Car-Free-Zone” guhera kuwa 22 – 27 Nyakanga 2019.

Ibitekerezo

  • Iyi nzu ko atari iya leta itanigeze iba iya leta kuki leta yahisemo kuyibohoza kandi Perezida Habyarimana afite abana bagombye kuba ari bene iyi nzu? Ese buriya nabandi nibava kubutegetsi ibyabo byose bizahinduka ibya leta?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa