skol
fortebet

Ku rutonde rw’ibyamamare 10 by’ibihe byose byabayeho kuva isi yatangira Yesu Kristo ari ku mwanya wa mbere[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 06, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Uko imyaka ihita indi igataha niko isi yunguka intwari abenshi ndetse bagasigara bibukirwa ku ruhare mu kubaka ibihugu bakomokamo hakaba n’abasigara bavumirwa kugahera bati”puuuuuu!
Kaminuza ya Harvard ni kaminuza yamamaye cyane , bitewe n’impuguke isohora buri mwaka cyane cyane, mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.Iyi kaminuza iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’igihe kinini hatangijwemo ubushakashatsi, bwo gutora umuntu ufatwa nk’icyamamare cy’ibihe byose kuva isi yaremwa. (...)

Sponsored Ad

Uko imyaka ihita indi igataha niko isi yunguka intwari abenshi ndetse bagasigara bibukirwa ku ruhare mu kubaka ibihugu bakomokamo hakaba n’abasigara bavumirwa kugahera bati”puuuuuu!

Kaminuza ya Harvard ni kaminuza yamamaye cyane , bitewe n’impuguke isohora buri mwaka cyane cyane, mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.Iyi kaminuza iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’igihe kinini hatangijwemo ubushakashatsi, bwo gutora umuntu ufatwa nk’icyamamare cy’ibihe byose kuva isi yaremwa.

Aha birumvikana ko mu matora Imana yo itarimo kuko yo itigeze iba ku isi ngo ivuke ikure.

1.Yesu Krisro (Jesus Christ)

Yesu , cyangwa Yezu Kristo ni, umuyahudi wavukiye muri Betelehemu , mu gihugu cya Palestina y’ubu ngubu.Hagendeye ku gitabo Gitagatifu Bibiliya ,nkuko byanditswe muri Matayo 1:1-18. Yezu Kristo yavutse uruhande rumwe ari umuntu ariko kurundi ruhande ari Imana.

Impamvu abatora bashyize Yezu kuri uru rutonde ni uko yavutse agakura akanapfa nk’abandi bose, ibi byagaragazaga ko ari umuntu nkatwe.Byagorana kubaho ku isi ukagera igihe cyo kuvuga,ukamara imyaka byibura 4 utazi kuvuga izian Yezu, ikindi ngo ni uko kuba yaracunguye abantu bose bimuha amahirwe yo kumenyekana kurusha undi muntu wese aho ava akagera.

2.Michael Jackson

Michael Joseph Jackson ni umuririmbyi mu njyana ya Pop , wavukiye mu muri Indiana , imwe muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Yavutse Tariki ya 29 kanama 1958, aza kwitaba Imana Tariki ya 25,Kamena 2009.Impamvu nyamukuru yatumye agaragara kuri uru rutonde ni ubugwaneza bwe , kuko amafaranga yakoreraga mu muziki , amenshi yayashyiraga mu bikorwa byo gufasha abantu , imihanda yose y’isi. Ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye byatwaye akayabao ka Miliyoni 300, z’Amadorari y’Amerika.

3.Adolf Hitler

Adolf Hitler ni umunyapolitiki w’umunya Austria , wajegukura aba umutegetsi w’umunyagitugu. Mu gihe yari ayoboye ishyaka rya Nazi, mu Burayi bwose Hitler, yaranzwe n’ubugome butigeze bugirwa n’undi muntu wese kuva isi yaremwa,yayoboye Ubudage kuva mu mwaka wa 1934 kugeza mu mwaka 1945. Iri shyaka rya Nazi ntirizibagirana mu mitwe y’abatuye isi cyane cyane abayahudi bitwe n’a Genocide yabakoreye, imbaga nyamwinshi yabayahudi ikahatikirira.

4.Muhammad

Muhamadi ni umwarabu ukomoka muri Arabia Soudite,yavutse mu mwaka 590 aza gutabaruka mu mwaka 633. Muhammad afatwa nk’uwashinze idini Ya Islam, ndetse afatwa nk’umuhanuzi wa nyuma wabayeho kuva isi yaremwa nkuko igitabo gitagatifu Koran kibivuga.

5.Albert Einstein

lbert Einstein afatwa nk’igitangaza mu bumenyi (Sciences) yavutse taiki ya 14 Werurwe mu mwaka 1879, aza kwitaba Imana tariki ya 18 Mata 1955, i New Jersey ho muri Amerika.Uyu mugabo bivugwa ko yari yaravukanye ubuhanga budasanzwe mu Bugenge, yaje kwitaba Imana nyuma yo kwanga kubagwa, aho we yavuze ko adashaka gukorwa kandi yararemwe (I do not want to Die Artificially)

6.Elvis Presley

Elvis Presley umukinnyi wa Filimi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Rock, uyu mugabo yavutse tariki ya 8 Mutarama 1935, avukira muri Amerika.Yaje kwitaba Imana mu mwaka 1977. Uyu mugabo mu gihe cye bivugwa ko yari umwami wabamutega amatwi bose King Of Public.

7.Abraham Lincoln

Abraham Lincoln ni Perezida wa 16 wa Leta zunze ubumwe Z’Amerika .Yavutse tariki ya 12,Gashyantare 1809, Hodgenville, Kentucky, muri Amerika.Yaje kwicwa tariki ya 15, Mata 1865, Petersen House, Washington, D.C.. Lincoln afatwa nk’intwari ya’ AMerika , yanayoboye kandi intambara yo kubohora Amerika .

8.Muhammad Ali

Muhammad Ali, ni umukinnyi w’iteramakofe w’umunya Amerika , yavutse kuya 17 Mutarama 1942. Uyu mugabo wakinaga uyu mukino mu cyiciro cy’abafite ibiro biringaniye, yakoze amateka kuko yarangije ,uyu mukino kumugaragaro atigeze atsindwa na rimwe rizima.

9.Martin Luther King Jr

Martin Luther King, Jr., ni umupasiteri w’Umunyamerika ,mu itorero ry’Aba BATISTA. Yavutse tariki ya 15, Mutarama umwka 1929, avukira i Atlanta , muri Leta ya Georgia.Martin Ruther King ,mu buzima bwe yaranzwe no kugira icyizere gikomeye ndetse n’amabonekerwa atandukanye.

Uyu afatwa nk’intwari ,uri Amerika no ku isi hose kubwo kurwanya ubusumbane bw’abazungu n’abirabura. Zimwe mu mbwirwaruhame zamuranze ,harimo nk’iyitwa Mfite inzozi ( I have dreams). Iyi mbwirwaruhame yagaragayemo amagambo ahumuriza abirabura ,ko nabo bazabaho mu gihugu cya Amerika nta muntu n’umwe ubagaraguza agate.Ibintu byaje no kugerwaho.

Ruther kandi yahanuye ko Amerika izayoborwa n’umwirabura, ibi byaje kuba ubwo Barrack Hussein Obama yabaga perezida wa Amerika. Martin Ruther King yishwe arasiwe mu gace ka Memphis kuwa 4 Mata 1968,.

10.Mahatma Gandhi

Yitwa Mohandas Karamchand Gandhi , ni Umuhinde wahanganye n’Abongereza mu ntambara y’ubwigenge bw’UBuhinde. Yavutse tariki ya 2, ukwakira 1869, avukira mu gace ka,Porbandar ,India .

Ghandi yishwe arashwe ku ya 30Mutarama , 1948,New Delhi,india . Ghandi yamamaye mu mbwirwaruhame ze zakoze ku mitima ya Benshi , nkaho yagize ati”Nta kintu nakimwe mu buzima cyabaho ,ngo gisimbure kubaho ufite ukwishyira ukizana.

Ibitekerezo

  • YESU niwe muntu wakoze ibintu bikomeye kurusha abandi bose.Nubwo ba Albert EINSTEIN bali bafite ubwenge buri hejuru cyane,Yesu yabarushaga ubwenge inshuro zirenze 1 million.YESU yazuye abantu benshi,akiza abantu bamugaye,abahumye,agaburira abantu barenze 15000 akoresheje utugati tubiri,agenda ku mazi,ahagarika umuyaga,etc...Abandi barapfuye ntibazuka,ariko we yarazutse.Niwe imana izaha ubutegetsi bw’isi yose,akayihindura paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Ku munsi w’imperuka,azagaruka gukuraho abantu bose bakora ibyo imana itubuza,asigaze abayumvira (2 Abatesalonike 1:7,8).Kugirango tuzarokoke cyangwa tuzuke kuli uwo munsi,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.Bisome muli Matayo 6:33.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana cyane,mbere yuko uwo munsi ugera,kandi uri hafi cyane.Bibabaza imana cyane kubona abantu batuye isi batita ku bintu byerekeye imana.

    Nuko ari abo muzi gusa naho hari abandi babayeho bakomeye banazwi kurusha bamwe muri aba.
    Ubu se ko mutavuzemo Alexandre le Grand, Mao Ze Dong. Yewe na Mandela. Ese uyu Lincoln ubu yamenyekanye kurusha Bin LAden watumye isi yose ihungabana kugera ni Kigali aho kuri buri nyubako ikomeye hasigaye hari icyuma gisaka.

    Yemwe wagirango ubu bushakashatsi bwakozwe n’abana big nursery za Havard kuko uretse Jesus abandi ni jokes gusa, abantu bavuga na ba Rutikanga muma kofe koko...😂😂😂😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa