skol
fortebet

Ku rutonde rw’ibyamamare byo ku isi byinjije agatubutse mu mwaka wa 2019 ruyobowe na Taylor Swift,Cristiano na Messi batunguranye baza mu myanya y’imbere

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Taylor Alison Swift uri mu bahanzikazi bubashywe muri Amerika, niwe waje ku isonga ku rutonde rw’ibyamamare muri rusange byinjije agatubutse mu mezi 12 ashize. Ibyamamare muri ruhago, Messi na Cristiano umwe ari ku mwanya wa 4 undi kuwa 6.

Sponsored Ad

Taylor Swift w’imyaka 29 y’amavuko ukora injyana ya Pop, niwe uyoboye urutonde rw’ibyamamare 100 byinjije agatubutse rwashyizwe ahagaraga na Forbes Magazine kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019.

Iki kinyamakuru cyandika ku bukungu bw’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, cyatangaje ko Taylor Swift yongereye amafaranga asarura mu muziki ku kigero cya 131% ugereranyije n’umwaka wa 2018. Ubu yinjije agera kuri miliyoni $185 avuye kuri miliyoni $80 yo mu mwaka ushize.

Ibitaramo uyu muhanzikazi yakoze mu mpera z’umwaka ushize yise ‘The Reputation Stadium Tour’ biri mu byamufashije kubona amafaranga menshi. Byabereye mu mijyi 36 yo mu bihugu birindwi byo ku migabane ine, bikaba byararangiye basaruye
miliyoni $345.

Taylor Swift yaherukaga kuyobora uru rutonde mu mwaka wa 2016 ubwo yari yinjije asaga miliyoni $170 yavanye mu bitaramo bizenguruka Isi yitiriye album ye “1989”.

Ku rutonde rw’uyu mwaka Taylor Swift akurikirwa ku mwanya wa kabiri n’umunyamideli Kylie Jenner winjije miliyoni $170, uyu akaba na murumuna wa Kim Kardashian.

Ku mwanya wa Gatatu haza umuraperi Kanye West umugabo wa Kardashian, yinjije miliyoni $150. Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na FC Barcelona, Lionel
Messi niwe uza ku mwanya wa kane na miliyoni $127.

Umuhanzi Ed Sheeran ari ku mwanya wa wa gatanu na miliyoni $110 naho ku mwanya wa gatandatu hakaza Cristiano Ronaldo.

Umuraperi Jay-Z uherutse kwuzuza umutungo ugera kuri miliyari y’amadorali y’Amerika, we n’umugore we Beyonce kuri uru rutonde rwa Forbes baje ku mwanya wa 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa