skol
fortebet

Uburanga n’ impano nizo turufu umuhanzikazi “MARINA” azanye mu muziki(AMAFOTO YE)

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

skol

Marina ubusanzwe ufite amazina y’ababyeyi ya UWASE Ingabire Marina bakunze kwita Deborah,akaba yinjiye mu ruhando rw’abahanzikazi Nyarwanda ku myaka 20 y’amavuko ndetse akaba ahamya ko iturufu ye ari ukuba afite uburanga ndetse no kuba yiyizeyeho impano yo kuririmba ndetse no guhanga. Marina ubusanzwe wavukiye I Rwamagana ariko akaba atuye I Kanombe,avuga ko avuka mu muryango w’abana babiri,umuhungu umwe nawe w’umukobwa ndetse akaba ari nawe mfura iwabo.mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru (...)

Sponsored Ad

Marina ubusanzwe ufite amazina y’ababyeyi ya UWASE Ingabire Marina bakunze kwita Deborah,akaba yinjiye mu ruhando rw’abahanzikazi Nyarwanda ku myaka 20 y’amavuko ndetse akaba ahamya ko iturufu ye ari ukuba afite uburanga ndetse no kuba yiyizeyeho impano yo kuririmba ndetse no guhanga.

Marina ubusanzwe wavukiye I Rwamagana ariko akaba atuye I Kanombe,avuga ko avuka mu muryango w’abana babiri,umuhungu umwe nawe w’umukobwa ndetse akaba ari nawe mfura iwabo.mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuryango.rw Marina yavuze ko yarangije amashuli ye y’Isumbuye mu ishami ry’Icungamari mu kigo cya ESSA Nyarugunga.

Akomeza aganira n’umuryango.rw yatubwiye ko yagiye muri Studio bwa mbere mu mpera z’umwaka wa 2016 ariko indirimbo isohoka mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 ariyo ndirimbo ubu ikunzwe yitwa “Byarara Bibaye”..Marina tumubajije niba ababyeyi be aribo bamufasha mu buhanzi bwe,yaduhakaniye ariko atubwira ko nabo bamushyigikiye,yagize ati “Oya,njye mfite Manager wanjye kandi arazwi muri Showbiz ni Uncle Austin gusa n’ababyeyi banjye nabo baranshyigikiye”.

UMVA HASI INDIRIMBO Y’UMUHANZIKAZI NYARWANDA “MARINA”:

Marina kandi yavuze ko nubwo akora umuziki,awukora awukunze cyane ndetse awukorana n’umurava,yewe ngo yiteguye guha umuziki mwiza kandi bifuza abakunzi bawo aho anavuga ko ataje guhangana nabari basanzwe ahubwo ko we aje gukora ibye nka Marina,Marina yagize ati “umuziki ndikuwukora nkukunze cyane,mfite Courage,sinje guhangana nabari basanzwe bawurimo ngwee nje gukora ibyanjye nka Marina”.

Aha akomeza kuganira n’umuryango.rw,twamubajije iturufu yumva ko we afite mbese yamufasha gukundwa byihuse hanyuma adusubiza muri aya magambo aseka ati “hahahah Ntayindi keretse kuba ndi Talented kandi niyize kandi mwebwe mutegereze nzabereka itandukaniro,ibikorwa byanjye bizabibereka”.

Ndetse bitewe nibyagiye bikomeza kuvugwa hirya no hino,ngo ko ari umuhanzikazi Nyarwanda winjiye mu muziki ufite uburanga butangaje,natwe twifuze kumenya icyo we abivugaho niba nayo itaba mu iturufu ari kurishisha maze adusubiza aseka agira ati “Hahaha,urebye sinitinya nagato,gusa icyo nzicyo nuko ndi Talented ndetse n’abantu bakaba babwira ko ndi na mwiza hahah..”.

Mu gusoza ikiganiro Marina yagiranye n’umuryango.rw twamubajije ibikorwa bishya afite muri iyi minsi,aho yatubwiye ko ubu hari indirimbo yitwa “Too Much yafatanyijemo n’abahanzi nka Urban Boys,Jay Polly,Uncle Austin,Bruce Melodie na Khalifan” ubu Video yayo vuba aha ngo iraba iri hanze..ndetse akaba afite nindi ndirimbo ari gukora yitwa “Olala” ubu iri muri Studio akaba ateganya kuyishyira hanze mu minsi iri imbere.

Ibitekerezo

  • Courage ma grande kora cyanee

    ubwuza bw’uyu buri hehe?

    damn!!!$he is very gorgeous

    Umukobwa w’uburanga agaragara nta makiyaje yishyizeho.Iminwa, nzara bitukura n’imisatsi yaguze nibyo muvuga ngo nimwiza?Azabanze abivaneho asigarane umwimerere we nibwo tuzamenya ubwiza bwe,nta bwiza.

    Mubivuze neza gusa mwibeshyeho gato,AFITE UBWIZA BUHAHANO..(artificial)

    ok.we will see wat yu saying. but do not say again because you’re beautiful it’s will make you super star

    ok.we will see wat yu saying. but do not say again because you’re beautiful it’s will make you super star

    ok.we will see wat yu saying. but do not say again because you’re beautiful it’s will make you super star

    none uyu we ni mwiza he?? cg yagizengo gutukura nibwo bwiza hhhhh yewe uzahange naho uwakubwiye ko uri mwiza yarafite icyo aguca

    oooooh courage marina urashoboye cyane pee nabatemera bazemera cze ufite impano! gusa imana ikomeze ibigufashemo utere imbere

    oooooh courage marina urashoboye cyane pee nabatemera bazemera cze ufite impano! gusa imana ikomeze ibigufashemo utere imbere

    oooooh courage marina urashoboye cyane pee nabatemera bazemera cze ufite impano! gusa imana ikomeze ibigufashemo utere imbere

    oooh courage marina ufite impano peeee nge narayamanitse kbs gusa nyagasani nakomeze akuzamure urenge aho ukomeze utere imbere

    oooh courage marina ufite impano peeee nge narayamanitse kbs gusa nyagasani nakomeze akuzamure urenge aho ukomeze utere imbere

    Haaaa ubwiza, buriya inzu igira agaciro bitewe ni ibiyirimo.Guhanga ni byiza gusa icyamubera cyiza ni uko yakora uwo muziki ariko agashyira ingufu mu gukomeza amasomo ye kuko ni byo bizamuha agaciro

    Bon, kereka niba arinjye utabona, ariko uburanga muvuga simbubona pe. Ikindi kinateye ishozi ni ukumva umuntu wiyita ko ari umukobwa ubwe yaduka akavuga ngo afite uburanga!! What???? Ani yakuliimba gwe???

    Oooh people came on this laid she beautiful bby girl u are beautiful no matter what wewe komerezaho mubihangano byawe twebwe @team Kenya we support you boo soo I for me i Luke’s and we need more Marina

    Umvac urarenze abavuga nibafunge imidomo njye nemey kweri!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa