skol
fortebet

Kuba mfite Karasira Clarisse ni andi maboko, nambitse Igisupusupu Arishima Cyane-Ikiganiro na Elisha The Gift

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

Uyu musore ubusanzwe witwa Kwihangana Elisha ni Umuhanzi wa Gakondo uri kuzamuka mu ruganda rwa muzika muri iyi minsi. ni umusore kandi wamenyekanye byumwihariko mumarushanwa yaba nyempano bo mu karere k’Iburasirazuba azwi nka EASTAFRICA’S GOT TALENT, aho yaje kugarukira muri ½ agataha atunga agatoki Abanyarwanda bamutereranye.

Sponsored Ad


Elisha umusore w’impano idasanzwe

Uyu muhanzi yazamukiye mu marushanwa ya HangaIga asanzwe ategurwa na Alain Mukuralinda akaba ari nawe mujyanama we kugeza ubu muri label yitwa Boss Papa isanzwe ibarizwamo Abahanzi babiri bakomeye nka Clarisse Karasira na Igisupusupu.

Mu kiganiro yagiranye na DC TV RWANDA ,Umunyamakuru yamubajije niba ataratekereza kuba yakorana n’umwe muri aba bahanzi bakomeye ngo nawe abe yagira izina Rikomeye.

Mu gusubiza yavuzeko ari Igihe kitaragera ko ahubwo Ari amaboko yandi yifitiye ko igihe nikigera bazakorana.

Ati"Icyo ni Igitekerezi Kiza kandi biba binakwiriye kuko buriya iyo Udafite Amaboko Ntaho ugera, Kuba mfite Clarisse Karasira kuba mfite Nsengiyumva ni Amaboko, Ahubwo igihe ntikiragera ko Wenda ya maboko Amfata"

Uretse Kuririmba Elisa The Gift Akora Akazi gasanzwe ko Guhanga no Gucuruza Imideli aho yambika Ibyamamare bitandukanye nka Nsengiyumva,nabandi benshi bamugana.

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA ELISHA THE GIFT

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa