skol
fortebet

Kubera imyitwarire idahwitse Zari yamugaragayeho,yatumye akurwa ku bazayobora amarushanwa y’ubwiza muri Uganda

Yanditswe: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umwaka ushize, ibyamamarekazi Zari Hassan na Fabiola bashyamiranye ubwo Miss Uganda yarangiraga muri Sheraton Hotel. Ibi byabaye nyuma yuko Zari ajugunyiye impapuro Fabiola kubera gukekwaho kumwita mama.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Miss Uganda, Brenda Nanyonjo yemeje ko Zari atazongera kuyobora amarushanwa y’ubwiza kubera imyitwarire ye idahwitse.Mu kiganiro na televiziyo yaho, Brenda yavuze ko igitaramo cy’uyu mwaka Zari atazagaragaramo ariko Fabiola akaba ari mu bazakiyobora.

"Nta kibazo mfitanye na Fabiola, ni umukobwa wanjye kandi akora cyane kugira ngo atsinde. Nka Miss Uganda, ntidushobora gukorana na Zari kubera imyitwarire ye idahwitse. Ntabwo ntekereza ko uyu mwaka azakira ibirori byacu." ibi byatangajwe na Brenda Nanyonjo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa