skol
fortebet

Kubera ubwiza bw’abanyarwandakazi Abdul Mulaasi yavuze ko yifuza abagore 6 mu Rwanda

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abdul Mulaasi uzwiho gukunda abagore cyane mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yifuza abakobwa bamubera abakunzi be nibura 6 bakaziyongera kubo afite.

Sponsored Ad

Umuhanzi Abdul Mulaasi wakunzwe mu Rwanda mu myaka yahise yakomoje ku bwiza bw’abanyarwandakazi avugako bitewe nuko afite isano mu Rwanda yifuza no kugira umubano gukundana n’abakobwa bo mu Rwanda kuko abakunda cyane.

Ibi yabitangaje ubwo yageraga mu Rwanda tubwira ko kuri ubu mu minsi 2 amaze mu ryango yashituwe n’ubwiza bw’abanyarwandakazi ndetse aboneraho no kuvuga ko yifuza abakunzi 6.

Yagize ati “ Abakobwa bo mu Rwanda ndabakunda cyane [….] kubwanjye numva nava mu Rwanda maze kubona nk’abakunzi 6 kubera ubwiza bwabo.

Tumubajije abagore kuri ubu afite yirinze kugira icyo adutangariza gusa amakuru Agera k’UMURYANGO atubwira ko magingo aya afite abagore 12 mu gihugu cya Uganda ndetse n’undi ubarizwa muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Yakomeje avugako mu Rwanda ahafite isano kubera ko Nyina umubyara yavukiye mu Karere ka Nyagatare nyuma akaza gushakana n’umugabo w’umugande bakabyarana Abdul Mulaasi.

Tumubajije niba idini rya Islam ryemera gutungwa abagore benshi yadusubije ko bidakwiye ndetse ko atariwe ufite benshi kubera ko muri rino dini umuntu atakagombye kurenza abagore 4 .

Yasoje avuga ko mu Rwanda ahakunda cyane ndetse ko byamushimsha ahabonye abakunzi 6.

REBA AMAFOTO Y’IBITARAMO YAKOZE:





Ibitekerezo

  • Niko sha, ushaka urupfu asoma impyisi.
    06?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa