skol
fortebet

Kurya umuriro ,Karate ,Kung fu zimwe mu mpano zagaragajwe muri ‘Bonjour Vacance’ i Kabuga [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Bonjour Vacance ni Igikorwa cyo gushaka impano zitandukanye mu rubyiruko rwo muntara zose ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyatangijwe Kumugaragaro kuwa 21 Ugushyingo 2018 Gikondo Mukarere ka Kicukiro Mumujyi wa Kigali, gitangijwe na Mbata Dology kubufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko(MINIYOUTH) ndetse na AHF Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Hagamijwe gushakisha impano zitandukanye ndetse no gutanga ubutumwa bwo kurwanya, gukumira, ndetse no guhashya Ibiyobyabwenge na Virus itera SIDA mu rubyiruko.

Kuwa 23 Ugushyingo 2018 i Kabuga Mumujyi wa Kigali niho amarushanwa ya Bonjour Vacance yari yabereye.
Hagararagaye impano zitandukanye, zirimo Kubyina imbyino za Gakondo,Injyana Zigezweho, Karate,Kung fu, korobate(COLOBAT), Siporo zitandukanye n’izindi mpano nyinshi.

Bonjour Vacance iri kuba ku nshuro ya 4, yatangiye ikorera mu Mujyi wa Kigali gusa, ariko ubu imaze kwaguka aho izagera mu Ntara zose z’igihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 28 Ugushyingo 2018, Nyuma yo gukorera mu bice binyuranye byo muri Kigali izakomereza mu Turere twa Rwamagana, Muhanga Musanze na Rubavu.

REBA AMAFOTO YARANZE BONJOUR VACANCE YABEREYE I KABUGA










Bonjour Vacance yasojwe n’umuhanzi Mukadaff ukunzwe n’abatari bake i Kabuga.

Dc Clement

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa