skol
fortebet

Bikini ntabwo yambuza Miss kwitabira Supranational - Dr Uwamahoro

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Ingabire Habiba nyuma yo kutagira amahirwe yo kwitabira irushanwa ya Miss Rwanda 2017, Dore ko yaviriyemo mu majonjoro aho uyu mukobwa yari ahagarariye umujyi wa Kigali. Vuba aha uyu mwari yaje kubona amahirwe yo kuba ari we ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Polonye.
Uyu mwari Habiba wagaragaje imyitwarire itari myiza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, nyuma yo kudakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rya Miss Rwanda 2017 yaje kwibasira (...)

Sponsored Ad

Ingabire Habiba nyuma yo kutagira amahirwe yo kwitabira irushanwa ya Miss Rwanda 2017, Dore ko yaviriyemo mu majonjoro aho uyu mukobwa yari ahagarariye umujyi wa Kigali. Vuba aha uyu mwari yaje kubona amahirwe yo kuba ari we ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Polonye.

Uyu mwari Habiba wagaragaje imyitwarire itari myiza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, nyuma yo kudakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rya Miss Rwanda 2017 yaje kwibasira bikomeye atuka umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka.

Dr Yvonne Uwamahoro ushinzwe gutoranya umunyarwandakazi witabira Miss Supranational

Kuri ubu uyu mwari yagize amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss supranational, aya mahirwe yayabonye abikesha kuba yarabisabye gusa, iri marushanwa akorwa ngo hatoranywe uzajya muri iri rushanwa, ahubwo abakobwa bumva bujuje ibisabwa barandika bakabisaba maze usanze yujuje ibisabwa akaba ari we utoranywa.

Umva icyo Dr Uwamahoro Yvonne ushinzwe gutoranya ujya guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Supranational avuga ku myitwarire ya Ingabire Habiba w’imyaka 20 ndetse anavuga icyatumye baba ari we batoranya.

Yagize ati”Impamvu twamuhisemo, ni uko Habiba ari umukobwa mwiza kandi abonye amahirwe abantu bakamushyigikira yagera kure.”

Ese Dr Yvonne avuga iki ku myitwarire yaranze Habiba benshi bafashe ko bidakwiye umwari w’ u Rwanda.

Dr Yvonne yasubije muri aya magambo ati” ..........Benshi baramurwanyije bavuga ko yatukanye, burya umuntu wese agira amateka ye kandi twese ntituri ba miseke igoroye utarakora ikosa niwe wagakwiye kumutera ibuye.”

Ingabire Habiba yaviriyemo mu majojora yo guhatanira irushanwa rya Miss Rwanda 2017

Ese kuba abakobwa bitabira iri rushanwa bambara bikini (umwambaro wo kogana) nyamara abanyarwanda benshi babifata nko gutesha agaciro umuco nyarwanda Dr Yvonne abivugaho iki?

Tubibutseko uyu Dr Yvonne ari umwe mu bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Supranational hari mu mwaka wa 2012.

Dr Yvonne ati”…….Nta tegeko ririho ritegeka umukobwa kwambara Bikini, uyambara aba yahisemo kubahiriza umurongo bagenderaho kandi nabwo atayambaye ntacyo bamutwara.”

Iri rushanwa rya Miss Supranational ribaye ku nshuro ya cyenda. Muri izo nshuro zose u Rwanda rukaba rugiye kuryitabira ku nshuro ya gatandatu n’ubwo nta munyarwandakazi uraryegukanye.

Twabibutsa ko iry’uyu mwaka rizabera i Krynica-Zdroj muri Polonye rizatangira mu Gushyingo rirangire tariki ya 1 Ukuboza 2017 rikazitabirwa n’abakobwa bagera kuri 80 bose.

Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa ni mwiza cyane niwe miss hubwo wu Rwanda gusa age amenya kugenda neza no gukora sport azagera kure cyane sport .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa