skol
fortebet

Kwambara ikariso n’isutiye ntabwo ari ibintu bidasanzwe kuri njye –Djazila

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Djazila yavuze ko abashyinzwe gutoranye umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational bari bamuzi neza ko yambara Bikini ngo kuko ngo bajya no kumusaba ko yahagararira u Rwanda bamwandikiye kurubuga rwa instagram ngo bivuga ko bari barabanje kureba amwe mu mafoto ye.

Sponsored Ad

Taliki ya 29 Ukwakira 2018, nibwo hakwirakwijwe inkuru ko Munyaneza Djazila wagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2018 yahagaritse kubera kubera amafoto n’amashusho y’urukozasoni yari amaze iminsi ashyira hanze abinyujije kurukuta rwe twa instagram.

Umwanzuro wo guhagarika Djazila washimangiwe na Dr. Uwamahoro Yvonne usanzwe utoranya umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Suprational. Aho yavugaga ko uyu mukobwa yasabwe guhindura imyitwarire ye ariko akinangira bikaza kuvamo gufata umwanzuro wo kumwambura umwanya wo guhagararira u Rwanda.
Mu byatumye uyu mukobwa yamburwa umwanya wo kwitabira iri rushanwa harimo nko kumubonaho imyitwarire idahwitse ndetse no kutubahiriza Inama y’ibiganira ibiganiro yari kugiranan’intama nkuru y’umuco n’ururimi.

Mu kiganiro Djazila aherutse kugirana n’igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko yabengutswe na Dr. Uwamahoro Yvonne binyuze ku rubuga rwa Instagram akamwandikira amusaba ko yakwitabira irushanwa rya Miss Supranational undi nawe aza kubyemera.

Ati “Yvonne twahuriye kuri Instagram aranyandikira ansaba kwitabira irushanwa rya Miss Supranational 2018 mpagarariye u Rwanda, nanjye ndabyemera. Turapanga njya mu myiteguro nta n’ubwo turahura twavuganaga kuri internet gusa.”

Munyaneza avuga ko asanzwe amurika imideli ku buryo kwambara bikini kuri we nta kibazo kirimo ndetse na Dr. Uwamahoro yagiye kumutoranya imyitwarire ye ayizi.

Ati “Mbere y’uko basohora ariya matangazo nta muntu wo muri Pologne cyangwa se mu nzego za Leta mu Rwanda zirimo MINISPOC na RALC wigeze ampamagara ambaza iby’amafoto yanjye. Ahubwo naguye mu kantu ubwo nabyukaga nkasanga mu Rwanda hose bari kumvugaho ndavuga nti ‘ese ibi ni ibiki?’”.

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri nibwo nahise mbona ubutumwa bwe ngo ’Djazira twamuhagaritse, anivuga erega […] kubera imyambarire ye ngo hari ukuntu aba-Miss bitwara. Ndavuga nti ‘ese wagiye kuntoranya utanzi?’ imyitwarire yanjye yari ayizi yarebaga amafoto yanjye yose nashyiraga kuri Instagram, kwambara bikini cyangwa imyenda y’imbere ntabwo ari ibintu bidasanzwe kuri njye ndabyambara kuko murika imideli.”

Munyaneza we yemeza ko hari izindi mpamvu abategura Miss Supranational Rwanda bafite we atazi zatumye bamwambura umwanya.

Djazila avuga ko atigeze yanga kugirana ibiganiro n’inzego za Leta

Mu byo Dr Uwamahoro yatangaje harimo ko uyu mukobwa atigeze ahura n’abafite umuco mu nshingano kugira ngo bamugire inama z’uko azitwara.

Ati “Umunsi wo kujya guhura n’umuntu wo muri RALC kugira ngo bampe ikamba nserukire u Rwanda bizwi, sinabashije kuboneka ku mpamvu zanjye bwite ariko nari nabibasobanuriye.”

Uyu mukobwa avuga ko yakomeje imyiteguro ndetse ashaka uko azajya Mombasa muri Kenya aho yari gukura Visa yo kujya muri Pologne nabyo bikaza gupfuba bitewe n’izindi mpamvu yahuye nazo ubutumire yari guhabwa bumwemerera kujyayo busohoka nta mwanya afite.

Munyaneza akomeza avuga ko yagiye apanga gahunda na Dr. Yvonne Uwamahoro kenshi akabura umwanya ndetse ngo bombi ntibigeze bahuza ibitekerezo ari nayo mpamvu akeka ko yatumye yamburwa ikamba. Ngo kuko harivyo bamusabaga ko yakora bivuye mu mafaranga ye akabahakanira ngo yaba acyeka ko yaba ariyo ntandaro yo kuba baramuhagaritse ku mpamvu zabo kubera ko batahuzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa