Kwambara isutiye n’ikariso gusa byakuweho muri Miss Supranational bisimbuzwa kwambara Incabure[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 2625

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco [RALC] baganiriye n’abategura Miss Supranational bemeza ko nta mukobwa uzongera kwambara bikini ahubwo ko bazajya bambara incabure nk’umwenda ugaragaza umuco nyarwanda.

Mu minsi yashize nibwo byatangajwe ko hagiye gutangira gutorwa abakobwa bazatoranywamo umwe uzahagararira abandi mu irushwanwa rya Miss Supranational.

Benshi bagarutse ku myambarire yagiye iranga bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa aho banenzwe kubera imyambarire yabo ihabanye n’umuco nyarwanda gusa muriki cyumweru ikibazo cyamaze kuganirwaho ku mpande zombie gishakirwa umuti uhamye kandi urambye.

Izi nizo Ncabure nyazo inkumi zo hambere zambaraga

Amakuru ava muri RALC aravuga ko barebeye hamwe impamvu izi mpaka zikunze kuvuka hanarebwa icyakorwa ngo impaka zishire. Aha bemeranyijwee ko abategura Miss Supranational mu Rwanda basabwa gukora irushanwa kugira ngo uzahagararira u Rwanda abe ari umukobwa watowe wanahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu kimbo cyo kohereza uwo bashaka.

Mu kiganiro n’Inyarwanda umwe mu bayobozi ba RALC yavuze ko bageze ku ngingo ya Bikini, basabye abategura irushanwa ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational azakoresha incabure aho kwambara umwambaro wa bikini.

Babajijwe impamvu bahisemo incabure batangaje ko impamvu bahisemo uriya mwenda aruko ugendanye n’umuco nyarwanda ndetse ibi bizakurikizwa no mu myaka iri mbere.

REBA HASI AMWE MU MAFOTO ATANDUKANYE UMUNYAMIDERI W’UMUNYARWANDAKAZI ’ELLESA MORGAN’ YAGIYE AFATA ASHAKA KWEREKANA INCABURE UMWAMBARO WO MU MUCO NYARWANDA:




Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubutumwa bwa Igor Mabano nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye[AMAFOTO]

Igor Mabano umuhanzi ubarizwa muri Kina Music mu minsi ishize yakoze...
21 October 2019 Yasuwe: 1095 0

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye...

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy,yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda...
21 October 2019 Yasuwe: 3451 0

Umunyarwandakazi w’imyaka 22 agiye kugaragara muri Filime y’uruhererekane yo...

Umunyarwandakazi w’imyaka 22 Iradukunda Belle Oceanne agiye kugaragara muri...
21 October 2019 Yasuwe: 1547 0

Igisupusupu yashyize hanze indirimbo nshya ya kane

Umuhanzi umaze igihe gito yamamaye mu Rwanda mu kuririmba injyana gakondo...
20 October 2019 Yasuwe: 3939 1

Umuhanzikazi Lady Gaga yishimanye n’umufana ku rubyiniro bimuviramo kugwa mu...

Umuhanzikazi Lady Gaga wo muri Amerika yahanutse ku rubyiniro agwa mu...
20 October 2019 Yasuwe: 3150 0

Davido yakoze ibidasanzwe ubwo yakiraga umwana we w’umuhungu wavutse kuri...

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido...
20 October 2019 Yasuwe: 4317 0