skol
fortebet

#Kwibuka25: Dr Jose Chameleone na Ali Kiba bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Joseph Mayanja cyangwa se Jose Chameleone, yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse anabasabira iruhuko ridashira.

Sponsored Ad

Chameleone ni umuhanzi wo muri Uganda ukora injyana ya AfroBeat.

Ni umwe mu bakunzwe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi.

Yashyize ubutumwa kuri Instagram ubutumwa bwo kwihanganisha abanyarwanda anasabira iruhuko ridashira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabiye umuryango Nyarwanda gukomera muri ibi bihe bitoroshye, ahamagarira isi kuba umwe.

Yagize ati “Turacyazirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashira. Turibuka ku nshuro ya 25. Nshuti zanjye z’abanyarwanda, twe isi yose twifatanyije namwe.”

Chameleone uvukana n’umuhanzi Pallaso Mayanja na Weasel, asanzwe afitanye igihango n’abanyarwanda kuko akunze kuhataramira ndetse akanishimirwa bikomeye.

Uyu muhanzi agerageza kuvuga Ikinyarwanda n’ubwo atakivuga neza ariko ibyo wavuga byose mu kinyarwanda arabyumva, ikimugora n’ukuvuga.

Ali Kiba wo muri Tanzania nawe yatanze ubutumwa bushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ku ifoto yashyize kuri Instagram hari handitseho amagambo agira ati “Turabibuka, twarabakundaga kandi ntiduteze kubibagirwa. Ntibizabeho ukundi, amagana Jenoside.”

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi n’umunyamideli Judith Heard nabo bafite inkomoko mu Rwanda batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa