skol
fortebet

#Kwibuka25:Kizito Mihigo yashyize hanze indi ndirimbo yo Kwibuka n’amashusho yayo[VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Kubabarira ntibivuga kwibagirwa” nk’umwihariko we ujyanye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urugendo rwo kwiyubaka n’ubutwari bw’abacitse ku icumi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’iminsi mike y’iyitwa ‘Abarinzi b’amateka” nayo itanga ubutumwa bwo kwibuka no kurwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi umenyereweho kugira indirimbo zuje ubutumwa zinyura benshi , Mbere y’uko afungwa mu 2014, byari bimenyerewe ko mu ntangiriro za Mata ashyira ku mugaragaro indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside.

“Kubabarira ntibivuga kwibagirwa” ni indirimbo ya gatandatu mu mezi atandatu Kizito Mihigo amaze afunguwe.

Turebye kuri amwe mu magambo agize iyi ndirimbo , Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Kizito Mihigo aririmba ati “Abacitse ku icumu ntituzima n’ubwo agahinda kacu kadashira, tukabyazamo ishyaka n’ingoga, tukanogerwa no gufatanya n’abandi kwiyubakira u Rwanda”

Mu nyikirizo yayo ya kabiri agira ati “Twebwe abarokotse, n’ubwo twababajwe, ntiduhora mu maganya y’urudaca. Ntitwitwa imbabare ubuziraherezo, ahubwo dufite umurava, tukanogerwa no gufatanya n’abandi kwiyubakira u Rwanda”

Iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda atanu, amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Nicolas naho amashusho yayo atunganywa na producer Mussa uyobora RDay Entertainement itunganya amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa