skol
fortebet

#Kwibuka25:Sandrine Isheja yahishuye byinshi bimutera Ishavu birimo no kuba atarabona umubiri w’umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Sandrine Isheja numwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gisata cy’imyidagaduro hano mu Rwanda , akaba umwe mu bakunzwe cyane, uyu mugore atewe ishavu no kuba atarabona umubiri wa Se wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Sandrine Isheja n’umugore w’imyaka 31 afite umugabo n’umwana umwe w’umuhungu, uyu yamenyekanye cyane mu kiganiro Sunday night kuri Radio Isango star, ikiganiro cyamuhaye igikundiro gikomeye.

Sandrine yanyuze ku maradiyo atandukanye arimo Radio Salus, Isango Star ubu ari kuri Kiss Fm

Abinyujije ku rukuta rwe rw’Instagram yageneye ubutumwa Se wishwe muri Jenoside agaragaza n’ishavu atewe no kuba batarabona umubiri we ngo bamushyingure mu cyubahiro.

Sandrine yagize ati “Imyaka 25 irashize Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ibaye mu Rwanda. Imyaka 25 irashize koko?! Iyi ntimba mu mutima ntaho ijya, mpora nkwikanga mu nzira, iteka ngira ngo ndakurabutswe nakwiterera ngo nze nguhobere nkabona ntiyari wowe.

Data, Dr Butera Guillaume, wakundaga abantu, wangaga umugayo, wavuye bose utarobanura ariko ntibyabujije wa musirikare twari duturanye ku Kabeza, kwanga kuduhisha igihe watujyanagayo Genocide igitangira wibwira ko ineza iri bwiturwe indi.

Buri gihe ntangazwa n’ubutwari bwawe ndetse n’ubunyamwuga wagaragaje ubwo yangaga kuduhisha ariko kuko yararwaye zona akubaza icyo yakorera ibisebe yarafite maze nawe umuvura utazuyaje. Warakoze kutubera urugero rwiza rwo kuba umunyamwuga mubyo ukora, ugakora icyo utegerejweho nta shimwe utegereje.

Papa, ndagukumbuye. Numvise ngo wiciwe I Nyanza ya Butare, buri mwaka tujyanayo indabo nubwo kugeza uyu munsi tutarabona umubiri wawe ngo tugushyingure mu cyubahiro.

Papa, burya cya gihe tumaze gutandukana I Gahanga ubwo twakwirwaga imishwaro ugakomezanya na basaza banjye, Shema na Éloge, njye nkajyana na mama warumpetse ku mugongo, nawe twaje gutandukana buri wese akomeza inzira y’umusaraba ye. Twese twaje kongera kubonana mu buryo bw’igitangaza gikomeye, ibyo mbishimira Imana nubwo wowe nguheruka burya.

Iyo menya ko ari ubwa nyuma nari kuguhobera sinkurekure, nari kumva ijwi ryawe nkaribika kure mu mutima wanjye, nari kukureba cyane isura yawe, impumuro yawe nkabibika aho bitazigera bisibama.

Éloge imfura yawe ubu abyaye 2, hungu na kobwa. Ni umugabo w’intwari yatubereye aho utari.

Ubuhanga n’ubupfura wamutoje byamukinguriye imiryango kugera no mu mahanga. Shema wakundaga cyane yabaye wowe neza neza, gucisha macye, gukunda abantu, gusetsa no kwitanga bimuranga nibyo bikutwibutsa, nawe arubatse, afite umuhungu mwiza witonda nka se.

Papa, nanjye wasize mfite imyaka 6 ubu ndubatse, nitwa maman Imena. Umuhungu wanjye akunda gusoma nkanjye nawe, Papa. Nubwo atarabasha kwisomera aragenda agatora igitabo mu kabati akanzanira ngo musomere, nzi neza ko mwari kujya mugirana ibihe byiza iyo uza kuba ukiriho. BUTERA…BUTERA…BUTERA, izina ryawe ntirizazima tukiriho!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa