skol
fortebet

Imyenda ya Rayon Sports itumye Young Grace afatirwa ibihano bikakaye birimo no kuba ashobora gukurwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishizenibwo hasohotse amafoto y’umuhanzi Young Grace yambaye imyenda y’ikipe ya Rayon Sports iriho ibirango bya Skol kandi uyu muhanzi afite amasezerano yo kwamamaza Primus binyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Ibi byatumye afatirwa ibihano n’abategura iri rushanwa ndetse bivugwa ko ashobora no gukurwamo kuko bakiri mu iperereza.
Aya mafoto ya Young Grace yagiye hanze mbere gato yuko ikipe ya Rayon Sports ikina na Young Africans yo muri Tanzania mu mikino ya CAF (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishizenibwo hasohotse amafoto y’umuhanzi Young Grace yambaye imyenda y’ikipe ya Rayon Sports iriho ibirango bya Skol kandi uyu muhanzi afite amasezerano yo kwamamaza Primus binyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Ibi byatumye afatirwa ibihano n’abategura iri rushanwa ndetse bivugwa ko ashobora no gukurwamo kuko bakiri mu iperereza.

Aya mafoto ya Young Grace yagiye hanze mbere gato yuko ikipe ya Rayon Sports ikina na Young Africans yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Confederation Cup, ngo byari mu rwego rwo kuyifuriza intsinzi.

Imyenda ya Rayon Sports iriho n’ikirango cya Kampanyi y’indi icuruza inzoga ya Skol bitumye Young Grace afatirwa ibihano

Akimara kujya hanze yavuzweho byinshi bitandukanye ndetse uyu muhanzi azakwemera ko ari amakosa ariko avuga ko yashyizwe hanze n’ushinzwe gukoresha imbugankoranyambaga ze atabanje kumubaza.

Amakuru atugeraho avuga ko kujya hanze kwaya mafoto bitashimishije Bralirwa ikora Primus na EAP bategura irushanwa PGGSS uyu muhanzi arimo.

Ibi ngo byatumye Young Grace afatirwa ibihano byo kumukata umushahara abari muri iri rushanwa bagenerwa ungana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bahabwa ku kwezi, nubwo ariko yakaswe uyu mushahara ntibyarangiriye aho kuko ngo bakiri kwiga neza ku mpamvu yakoze ibi nyuma hakazatangazwa umwanzuro wa nyuma kuri aya makosa uyu muhanzi yakoze.

Nta kindi kinyobwa gisembuye Young Grace aba yemerewe kwamamaza uretse icya Bralirwa gusa

Young Grace ubwo yabazwaga n’umunyamakuru kuri aya makuru y’ibihano yafatiwe, yavuze ko atunguwe n’uko byageze no mu itangazamakuru. Ati “Sha ni ibintu birebire rwose byabaye ariko sinabona uko mbigusobanurira kuri telephone.”

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promoters (EAP) itegura PGGSS yirinze kuvuga byinshi kuri ibi bihano bivugwa ko byahawe Young Grace, gusa avuga ko ubu bari gukurikirana impamvu yatumye Young Grace akora ibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa