skol
fortebet

Lady Gaga yahishuye uburyo yamaranye na Yesu iminsi 7 akomoza no ku matabi 40 yagiye anywa ku munsi umwe gusa

Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika, Lady Gaga, yatangaje ko yabonye Yezu/Yesu icyumweru cyose ahita afata umwanzuro wo kwitandukanya n’ikibi cyose harimo no kuba yararetse kunywa itabi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi w’imyaka 33, yatangarije ibi mu kiganiro yagiranye na Apple Music, aho yagize ati: “Si nkinywa itabi na busa, gusa nigeze kujya nywa amatabi 40 ku munsi.”

Lady Gaga yakomeje avuga ko yarivuyeho burundu, gusa ko ari ibintu byamugoye cyane, aho yemeza ko icyiza burya niba wihaye inshingano uba ugomba kuzuzuza.

Gaga avuga ko atazongera na rimwe kunywa itabi kuko yabonye Yesu mu gihe cy’icyumweru cyose, yemeza ko cyari igihe kigoye cyane, gusa ntasobanura uko bahuye naho bahuriye.

Uyu muhanzikazi witegura gushyira hanze album ye ya 6 yise ‘Chromatica’ yemeje ko agiye kugaruka ku isoko y’umuziki wa Pop.

Ibi bije nyuma y’uko Lady Gaga yibandaga ku njyana ya Country yanasohoyemo album ebyiri zose mu mwaka wa 2016 na 2018 zaje no gutwara ibihembo binyuranye birimo n’ibya Oscar.

Lady Gaga avuga ko hari abamubajije icyo iyo Album igamije, akababwira ko yumva ashaka kubyina cyane, ari nabyo byiganje mu ndirimbo z’iri kuri iyi Album.

Lady Gaga umaze gutwara Grammy Awards 11 yemeza ko abari basanzwe bamuzi nk’umwe mu bantu babaswe n’ibiyobyabwenge bigiye kuba amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa