skol
fortebet

Lady Gaga yibasiriye bikomeye R Kelly ushinjwa gufata ku ngufu abakobwa

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Lady Gaga yatangaje ko yicuza kuba yarakoranye indirimbo na R Kelly mu mwaka wa 2013 yitwa Do What U Want ndetse yiteguye kuyisiba kuri iTunes igurisha indirimbo ku isi yose.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 09 Mutarama 2019 nibwo Lady Gaga yashyize hanze ubutumwa burebure asaba imbabazi abatuye isi kuba yarakoranye indirimbo na R Kelly umerewe nabi kubera gushinjwa n’abakobwa benshi ko yabafashe ku ngufu.

Yagize ati “Ibiri kuvugwa kuri R Kelly biteye ubwoba kandi ntawamushyigikira.Nk’umuntu wahuye n’ihohoterwa rikorerwa igitsina,nicuza kuba narakoranye indirimbo y’amajwi n’amashusho na R Kelly.Narababaye cyane kubera ihungabana nahuye naryo.”

Lady Gaga yavuze ko yifatanyije n’abakobwa bose bashinja R Kelly kubasambanya ndetse yizeye ko amajwi yabo asaba kurenganurwa azumvwa n’inzego zibishinzwe.

Lady Gaga yavuze ko afite gahunda yo gusiba iyi ndirimbo yakoranye na R Kelly kuri iTunes ndetse atazongera gukorana n’uyu muhanzi ukundi.

Mu minsi ishize nibwo hasohotse filimi mbarankuru y’abakobwa benshi bashinjaga umuhanzi R Kelly kubafata ku ngufu byatumye benshi mu bakunzi be bamwamagana ndetse na bimwe mu byamamare.


Lady Gaga yatangaje ko yicuza kuba yarakoranye indirimbo na R Kelly

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa