skol
fortebet

Leta ya Tanzania yashimiye abahanzi barimo Diamond ko bahesheje ishema iki gihugu mu mahanga

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo akaba n’umuvugizi wa guverinoma nkuru, Dr. Hassan Abbasi, yashimye kandi ashimira abahanzi batatu ba muzika bo muri Tanzaniya batsindiye ibihembo bikomeye bya All Africa Music Awards (AFRIMMA) byatangajwe ejo i Dallas, muri Texas, muri Amerika.

Sponsored Ad

Dr. Abbasi yashimiye cyane Nassib Abdul “Diamond Platinumz” wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburasirazuba, Igihembo cya Faustina Mfinanga Nandy (Umuhanzi mwiza w’umugore wo muri Afurika y’Iburasirazuba) na Zuhura Othman Zuchu (Umuhanzi mwiza ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba).

Dr. Hassan Abbasi mu izina rya Leta ya Tanzania yavuzeko Ibi bihembo ari ikimenyetso cyerekana ko igihugu cyabo cyuzuye imitako y’agaciro kandi bikaba byerekana ko aribo bayoboye ikinyejana cy’umuziki mushya muri East Africa.

Dr Abbasi yagize ati: “Guverinoma, nk’uko byasezeranijwe na Perezida mu ijambo rye, izakomeza gushyiraho gahunda nziza ku bahanzi bacu mu myaka itanu iri imbere kugira ngo byongere imikorere ndetse n’intsinzi birenze ibi.”

Ibihembo bya AFRIMMA bitangwa buri mwaka ku bufatanye hagati y’Ikigo cya AFRIMMA muri Amerika n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe (AU), ibi bihembo bitangwa harebwa, impano ndetse n’ubuhanga mu bijyanye n’ubuhanzi muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa