skol
fortebet

Liam Payne wahoze muri One Direction ari mu rukundo n’umunyamideli umurusha imyaka 23 wakundanye n’abagabo barenga 10

Yanditswe: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Liam Payne w’imyaka 25 uzwi cyane mu itsinda rya One Direction,ari mu rukundo n’icyamamare mu mideli Naomi Campbell w’imyaka 48 uzwiho gukunda abagabo ku rwego rwo hejuru cyane.

Sponsored Ad

Ikibatsi cy’umuriro w’urukundo rwa Liam Payne na Naomi cyagaragaye mu mpera z’umwaka ushize ubwo bajyanaga kwizihiriza ubunani muri Ghana ndetse bakararana muri Hoteli.

Liam Payne watandukanye n’umugore we Cheryl nawe usanzwe ari umuhanzikazi,yatunguye benshi kubera gukundana n’uyu mugore wakundanye n’abagabo benshi barimo Usher,P Diddy,n’abandi.

Naomi Campbell yasambanye n’abagabo bo mu ngeri zinyuranye barimo abahanzi,abakinnyi ba filimi,abaganga ndetse yigeze gukundana n’igikomangoma.

Mu bakinnyi ba Filimi Naomi yakundanye nabo bakaryamana harimo Robert Di Niro, Sylvester Stallone, Leonardo Di Caprio,Johnny Depp aba bose yakundanye nabo mu myaka ya za 1990 hanyuma akundana na Gerard Butler ndetse na Michael Fassbender muri za 2007.

Naomi uri mu rukundo na Liam yakundanye kandi na Mike Tyson, Flavio Briatore, Tommy Lee,Usher, Sean ‘Puff Daddy’ Combs uzwi nka P Diddy, Skepta, Quincy Jones.

Liam Payne amaze amezi 2 ari mu rukundo na Naomi Campbell yishumbushije nyuma yo gutandukana n’umugore we Cheryl babyaranye umwana w’umuhungu.

Liam na Naomi ntibagihisha urukundo rwabo,kuko baterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse bakunze gusohokana mu mijyi yo mu Bwongereza na USA cyane.





Liam Payne ari mu rukundo na Naomi wakundanye n’abagabo benshi barimo Usher na P Diddy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa