skol
fortebet

Lilian Mbabazi wabyaranye na Radio atwite inda ya Gatatu

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018

Sponsored Ad

Umwanditsi akaba n’umuhanzikazi ukomeye Lilian Mbabazi wakunze gukorera ibikorwa bye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda wabyariye Nyakwigendera Radio abana babiri biravugwa ko yaba atwite inda ya Gatatu.
Lilian aherutse kuvuga ko yishimira kwitwa umubyeyi w’abana ba Radio.Yagiye kwita ku mugabo we Radio ubwo yari mu bitaro i Entebbe nyuma y’igihe kinini ari mu Rwanda aho yavugaga ko yahisemo kwagura ibikorwa bye.
Ugbliz yo muri Uganda yanditse ko uyu mugore ashobora kuba atwite inda (...)

Sponsored Ad

Umwanditsi akaba n’umuhanzikazi ukomeye Lilian Mbabazi wakunze gukorera ibikorwa bye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda wabyariye Nyakwigendera Radio abana babiri biravugwa ko yaba atwite inda ya Gatatu.

Lilian aherutse kuvuga ko yishimira kwitwa umubyeyi w’abana ba Radio.Yagiye kwita ku mugabo we Radio ubwo yari mu bitaro i Entebbe nyuma y’igihe kinini ari mu Rwanda aho yavugaga ko yahisemo kwagura ibikorwa bye.

Ugbliz yo muri Uganda yanditse ko uyu mugore ashobora kuba atwite inda ya Gatatu hashingiwe kuburyo yagaragaye mu muhango wo gushyingura uwari umugabo we, Mowzey Radio .Ngo Mbabazi yari yambaye imyambaro yambarwa n’abagore batwite kandi wareba ku nda ye ukabona asa nk’ukuriwe, benshi bemeza ko inda atwite iri mu mezi 4 cyangwa 3.

Mbabazi Lilian wahoze mu itsinda rya Blu 3 ryakanyujijeho mu myaka yatambutse yibajijweho na benshi bibaza uwamuteye inda.Ibi bivuzwe nyuma y’amasha make, Lilian yanditse kuri Instagram ubutumwa burebure avuga inkovu n’urwibutso rudasaza yasigiwe n’umugabo we Radio n’ubwo batari barasezeranye imbere y’amategeko.

Mu butumwa bwe,Lilian ati :”Nari nkiri gushaka imbaraga n’amagambo yo kukuvugaho papa Asante. Nari ndi mu nzozi mbi byari byarananiye gukanguka. Kuba nziko ntashobora kuvugana nawe cyangwa ngo nkubone birankomereye. Nishimiye ko nasangiye nawe ibihe byinshi, ndashimira abana bajye nawe. Usize icyuho kitazasibwa n’undi muntu. Nzagukunda iteka kandi Imana ikomeze kuma imbaraga zo kurera abana bacu bazakomeze umurage wawe….papa Asante turagukumbuye cyane, kandi buri gihe ndakubona iyo ndebye mu maso y’abana twabyaranye. Amagambo ntashobora gusobanura ibyiyumviro byanjye muri ibi bihe.”

Bivugwa ko iyi nda ya Gatatu atwite yaba ari iy’umuzungu bacuditse nyuma yo gushwana na Radio.

Lilian Mbabazi yasigiwe na Radio abana babiri umuhungu n’umukobwa aribo Asante na Ayana Kazooba Sekibogo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa