skol
fortebet

Lilian Mbabazi yavuze ku nda bivugwa ko yatewe n’umuzungu

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Umwanditsi akaba n’umuhanzikazi ukomeye Lilian Mbabazi wakunze gukorera ibikorwa bye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda wabyariye Nyakwigendera Radio yahakanye yivuye inyuma iby’uko yaba atwite inda ya Gatatu byavugwaga ko yatewe n’umuzungu bacuditse ubwo yari mu Rwanda mu minsi ishize.
Inkuru yo gutwita kwe yaje nyuma y’uko Lilian atangaje ko yishimira kwitwa umubyeyi w’abana ba Radio.Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo Ugbliz mu cyumweru gishize basohoye inkuru ifite (...)

Sponsored Ad

Umwanditsi akaba n’umuhanzikazi ukomeye Lilian Mbabazi wakunze gukorera ibikorwa bye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda wabyariye Nyakwigendera Radio yahakanye yivuye inyuma iby’uko yaba atwite inda ya Gatatu byavugwaga ko yatewe n’umuzungu bacuditse ubwo yari mu Rwanda mu minsi ishize.

Inkuru yo gutwita kwe yaje nyuma y’uko Lilian atangaje ko yishimira kwitwa umubyeyi w’abana ba Radio.Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo Ugbliz mu cyumweru gishize basohoye inkuru ifite umutwe igira ati ‘Lilian Mbabazi atwite inda ya Gatatu’ bashingira ku kuba mu muhango wo gushyingura uwari umugabo we, Mowzey Radio, Mbabazi yari yambaye imyambaro yambarwa n’abagore batwite kandi wareba ku nda ye ukabona asa nk’ukuriwe, benshi bemeza ko inda atwite iri mu mezi 4 cyangwa 3.

Ubutumwa bwa Lilian yiyama abakomeje kuvuga ko atwite

Mbabazi Lilian wahoze mu itsinda rya Blu 3 ryakanyujijeho mu myaka yatambutse byavugwaga y’uko iyi nda ari iya nyakwigendera Radio abandi bakavuga ko ari umuzungu bakundanye nyuma y’uko ashwanye na Radio babyaranye abana babiri.

Abinyujije kuri Twitter, Mbabazi yahakanye ko atwite avuga ko ari inkuru yahimbwe idafite aho ishingiye.Yagize ati “Ibinyamakuru byazanye izi nkuru hanyuma abakora kuri blogs nabo batangira kuva batagenzuye niba ari ukuri cyangwa ibinyoma.

Sinagakwiye kugira icyo mvuga ariko ndambwiwe izi nkuru zidafite aho zishingiye Ntabwo ntwite.”

Lilian aherutse kwandika kuri Instagram ubutumwa burebure avuga inkovu n’urwibutso rudasaza yasigiwe n’umugabo we Radio n’ubwo batari barasezeranye imbere y’amategeko.

Mu butumwa bwe,Lilian ati :”Nari nkiri gushaka imbaraga n’amagambo yo kukuvugaho papa Asante. Nari ndi mu nzozi mbi byari byarananiye gukanguka. Kuba nziko ntashobora kuvugana nawe cyangwa ngo nkubone birankomereye. Nishimiye ko nasangiye nawe ibihe byinshi, ndashimira abana bajye nawe. Usize icyuho kitazasibwa n’undi muntu. Nzagukunda iteka kandi Imana ikomeze kuma imbaraga zo kurera abana bacu bazakomeze umurage wawe….papa Asante turagukumbuye cyane, kandi buri gihe ndakubona iyo ndebye mu maso y’abana twabyaranye. Amagambo ntashobora gusobanura ibyiyumviro byanjye muri ibi bihe.”

Lilian Mbabazi yasigiwe na Radio abana babiri umuhungu n’umukobwa aribo Asante na Ayana Kazooba Sekibogo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa