skol
fortebet

Linete "Lunettes" zatumye umufana yibasira Butera Knowless(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Butera Jeanne D’Arc wiyeguriye muzika nka Knowless Butera umuhanzikazi uyoboye abandi mu bakorera umuziki mu Rwanda wanibitseho igihembo gikomeye kinahatanirwa n’abahanzi bakomeye cya PGGSS yashyize hanze ifoto yakunzwe n’abafana be benshi gusa haboneka n’uwagize icyo amubwira ku kijyanye n’amadarubindi ye (Lunette).
Knowless Butera yakomeje kugaragaza ko ahagaze bwuma mu ruhando rwa muzika nyarwanda haba mbere na nyuma yo gushinga urugo ntiyigeze acika intege cyangwa ngo atere abakunzi be (...)

Sponsored Ad

Butera Jeanne D’Arc wiyeguriye muzika nka Knowless Butera umuhanzikazi uyoboye abandi mu bakorera umuziki mu Rwanda wanibitseho igihembo gikomeye kinahatanirwa n’abahanzi bakomeye cya PGGSS yashyize hanze ifoto yakunzwe n’abafana be benshi gusa haboneka n’uwagize icyo amubwira ku kijyanye n’amadarubindi ye (Lunette).

Knowless Butera yakomeje kugaragaza ko ahagaze bwuma mu ruhando rwa muzika nyarwanda haba mbere na nyuma yo gushinga urugo ntiyigeze acika intege cyangwa ngo atere abakunzi be irungu kuko nta gihe asiba gushyira hanze indirimbo nshya kandi zikishimirwa na benshi. Aha niho bamwe bahera bavuga ko ariwe uyoboye abandi mu bahanzikazi b’igitsina gore

Uretse abamushimira ubuhanga agaragaza mu miririmbire ye hari n’abandi banyurwa n’ imyitwarire ye ndetse n’ubwiza bwe buri mu bitera bamwe kwishimira ibihangano bye nk’uko hari ababyemeza.

Hashize iminsi ibiri uyu muhanzikazi ashyize hanze ifoto ku rukuta rwe rwa instagram abafana benshi barayishimira ndetse bamubwira ko ameze neza kandi bamukunda.

Gusa n’ubwo abenshi bashimye Knowless uburyo agaragara kuri iyi foto abanenga ntibabura hari uwamwibasiye amubwira ko Lunette zitamubera na gato.

Iyi niyo foto Knowless yashyize hanze abwirwa ko ataberwa n’amataratara

Uyu mufana yagize ati "Mumeze neza mwese. Ariko Butera lunette ziramubereye habe namba lol"


Hari abibajije impamvu uyu mufana yavuze ko Knowless ataberwa na lunette niba koko yari akomeje cyangwa yitereraga urwenya. Ese wowe urabibona ute ? urabona Knowless izi lunette zitamubereye koko?

Ibitekerezo

  • Ndabashuhuje rwose butera rinete ziramubera cyane ahubwo ntako bisa kandi turamushimiye nkabafanabe

    Ziramubereye cyane rwose bravo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa