Lulu umuhanzikazi wo muri Tanzania yavuze uburyo yimariyemo umuhanzi wo muri Kenya uzwi nka Jaguar

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 24 July 2019 Yasuwe: 1540

Umuhanzikazi wo muri Tanzania uzwi kuizina rya Lulu Diva yemeje ko akunda Charles Njagua Kanyi uzwi ku izina rya Jaguar mu muziki akaba ari n’umunyapolitike ukomeye muri Kenya ndetse ngo hagati yabo bafite gahunda yo kurushinga mu gihe cyavuba cyane.

Mu kiganiro cyo kuri telefoni yagiranye n’abanyamakuru ba Global Publishers muri Tanzaniya, Lulu yavuze ko hashize igihe akundana na Jaguar ndetse ko bitegura no kurushinga mu minsi iri imbere.

Lulu yahisemo gukundana na Jaguar w’umunyamahanga kubera ko abasore bo muri Tanzaniya batamwerekaga urukundo nyakuri.Lulu yakomeje avuga ko ibyo avuga atari ukwiyamamaza ko ahubwo ari urukundo nyarwo.

Lulu yatangiye gukundana na Jaguar mu ibanga mu gihe cy’amezi ane ashize gusa akaba yahisemo gushyira hanze iby’umubano wa bo.

Yagize ati: “Twatangiye gukundana mu mezi ane ashize, twashatse kubigira ibanga ariko igihe kirageze ngo abantu bose babimenye. Si ukwamamaza nk’uko bamwe babitekereza.”

Lulu yabwiye umunyamakuru baganiraga ko hashize iminsi ari kumwe na Jaguar mu mujyi wa Dubai nyuma bagapanga no gutemberana mu mujyi wa Nairobi.

Mbere y’uko Lulu ajya mu rukundo na Jaguar byavuzwe ko yabanje gukundana n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Rich Mavoko.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzikazi Lady Gaga yishimanye n’umufana ku rubyiniro bimuviramo kugwa mu...

Umuhanzikazi Lady Gaga wo muri Amerika yahanutse ku rubyiniro agwa mu...
20 October 2019 Yasuwe: 1651 0

Davido yakoze ibidasanzwe ubwo yakiraga umwana we w’umuhungu wavutse kuri...

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido...
20 October 2019 Yasuwe: 2948 0

Kay Martha uherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye...

Kay yavuze ko adateganya kurongorwa kuko hari byinshi byo gukora...
20 October 2019 Yasuwe: 5333 1

Alain Muku yamaze impungenge abakunzi ba Clarisse Karasira nyuma y’uko...

Icyumweru kirashize umuhanzikazi w’umunyarwanda Clarisse Karasira asheshe...
20 October 2019 Yasuwe: 1964 0

Miss Uwase Muyango yavuze ku makuru yavugaga ko yatandukanye na Kimenyi...

Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019 yanakuyemo ikamba...
19 October 2019 Yasuwe: 4137 0

Umuhanzikazi Rose Muhando yatangaje ubugome yakorewe n’uwari umuhagarariye...

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Tanzania,Rose Muhando,...
19 October 2019 Yasuwe: 3503 0