skol
fortebet

Lulu wahitanye Steven Kanumba yavuye muri gereza

Yanditswe: Monday 14, May 2018

Sponsored Ad

skol

Lulu wahamwe n’ icyaha cyo kwica Steven Kanumba yarekuwe aho igifungo cy’imyaka ibiri yari yarahawe cyasimbujwe imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime Elizabeth Michael uzwi nka Lulu ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru. Citizen yatangaje ko igihano Michael Lulu yari yarakatiwe cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service] azakora ari hanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza muri Tanzania, Lucas Mboje yemeje iby’ifungurwa rya Lulu. Yavuze ko Urukiko rwamurekuye kuwa 9 Gicurasi 2018 ariko ava muri Gereza kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe.

Yagize ati “Nibyo, igihano Lulu yari yarahawe cyasimbujwe imirimo ifitiye igihugu akamaro. Yarekuwe kuwa Gatandatu ahagana saa mbili za mugitondo. Ndashaka ko bisobanuka neza, aracyari imfungwa ariko igihano cye cyahinduwemo gukora imirimo azakorera hanze.”

Twabibutsa ko itariki ya 6 Mata 2012 aribwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rw’icyamamare muri sinema ya Tanzania, Steven Kanumba ashinjwa kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga. Yafunzwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa