Umuhanzi M’bilia Bel yahishuye icyo yasaba Perezida Kagame bahuye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 8 December 2018 Yasuwe: 1603

M’bilia Bel wamamaye mu ndirimbo Nadina na Nairobi yavuze ko ahuye na Kagame yamusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho akomoka.

Kuva kuwa kabiri taliki 4 Ukuboza 2018, umuhanzikazi w’ikirangirire ku isi M’bilia Bel ari mu Rwanda aho yataramiye abakunzi be mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Ukuboza 2018.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko hashize igihe kinini adaheruka mu Rwanda ngo gusa kuri ubu u Rwanda rwarahindutse mu buryo bugaragarira ijisho ndetse ko utabura kuvuga ko ruri ku isonga mu bijyanye n’ubukungu.

Yashimiye Perezida Paul Kagame wabashije kugera u Rwanda kuri ibi ndetse asaba ko n’ibindi bihugu byamwigiraho. Yabajijwe n’umwe mu banyamakuru ikintu yasaba Umukuru w’igihugu Perezida Kagame aramutse agize amahirwe yo guhura nawe muri iki gihe ari mu Rwanda yasubije ko yamusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho akomoka.

Yagize ati” Namusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho nkomoka , kuko abaturage bo ku mpande zose kuva kera bari abaturanyi, byaba ari ibya gaciro gakomeye.”

M’bilia Bel ni umuhanzikazi w’imyaka 59 akaba umwe mu bakanyujijeho mu myaka yashize aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nadina ,Nakei Naïrobi ndetse n’izindi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umunyarwenya Anne Kansiime n’umusore...

Umunyarwenya ukunzwe ku mugabane w’Africa, Anne Kansiime yashimangiye ko...
15 June 2019 Yasuwe: 2799 1

Reba ubwiza n’imiterere by’abanyarwandakazi 2 bari mu bakobwa 12 bageze mu...

Umukobwa witwa Bahenda Amanda na Ines Karangwa bakomoka mu Rwanda bari mu...
15 June 2019 Yasuwe: 3516 1

Umukobwa uvugwaho kuba ihabara rya Diamond nawe yagize icyo...

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana ku mbugakoranyambaga no mu...
15 June 2019 Yasuwe: 4235 0

Umuraperikazi Cardi B yarahiye ko atazongera kwibagisha umubiri nyuma yo...

Umuraperikazi yarahiye ko atazongera gukinisha ibyo kwibagisha yiyongeresha...
14 June 2019 Yasuwe: 3060 0

Noneho mu buryo bweruye Teta Sandra yagaragaje urukundo akundanamo...

Inkuru z’urukundo rwa Teta Sandra na Weasel zari zimaze iminsi zivugwa mu...
14 June 2019 Yasuwe: 3158 1

Meddy yasabye imbabazi abafana be ku bw’amashusho y’indirimbo ye yatinze...

Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy mu ruhando rwa muzika, yamaze...
14 June 2019 Yasuwe: 1757 0