skol
fortebet

M Izzo wari waraburiwe irengero mu ruhando rwa muzika nyarwanda agarukanye na Ama G The Black bakangurira abantu gukoresha neza inguzanyo[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Friday 15, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda M Izzo wamenyekaniye muri Label yarizwi nk’ibisumizi nyuma ikaza gusenyuka nawe akamera nk’ucecetseho,kuri ubu agarukanye indirimbo yafatanyijemo n’umuraperi Ama G bise Credit cyangwa se inguzanyo mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Sponsored Ad

M Izzo wigeze kugirana umubano udasanzwe n’umuraperi Riderman nyuma bakaza gutandukana mu buryo butari bwiza,yashyize hanze amashusho y’indirimbo Keredi yafatanyijemo n’umuraperi Ama G.

M Izzo avuga ko indirimbo we na Ama G The Black bayikoze bagamije kugaragaza umuntu ushobora gufata inguzanyo akayikoresha neza,bigatuma ubuzima bwe buhinduka bukaba bwiza.

Ku rundi ruhande ngo bakaba baragaragaje ko hari n’igihe umuntu ayifata ntamenye kuyikoresha neza,bikaba byamuzanira ibibazo.

M Izzo akomeza aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO,yavuze ko impamvu yahisemo gukorana na Ama G ngo nuko ari umwe mu bahanzi bashobora gutanga ubutumwa bukumvikana vuba mu buryo butagoranye.

Tumubajije aho yari yararengeye yadusubije muri aya magambo "Navuga ko hari ibyo narindimo ndatunganya kugira ngo byibuze mbe nkoze ikintu nk’iki...gusa ikindi kandi nuko narindimo ndanoza amasezerano na Label yanjye nshyashya ndikubarizwamo yitwa SERUKA Entertainment".

Iyi ndirimbo amajwi akaba yaratunganyijwe na Knox Beat naho amashusho atunganywa na Mariva.M Izzo yamenyekaniye mu ndirimbo nka Inkweto,Ninjye yafatanyije na Ama G,Ingeso yafatanyije na Riderman,Mpa Umwanya yafatanyije nabwo na Riderman,QueenCha na Social Mula nizindi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa