skol
fortebet

Madame Ingabire Marie Immaculée kugeza ubu ntarabona ababaye ba Miss akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu agasanga nta musaruro wa miss Rwanda

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée asanga nta musaruro miss Rwanda agira mu iterambere ry’igihugu.

Sponsored Ad

Mu gihe ibikorwa byo gutora Miss Rwanda biri kugera ku musozo, bamwe mu bayobozi ndetse n’abaturage ntibymva akamaro k’iki gikorwa kuko ngo amafaranga ajyamo ari menshi yakabaye akora ibindi bifasha abaturage kubaho neza aho gupfusha ubusa akayabo kagendera mu itegurwa ry’iki gikorwa.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée abinyujije ku rukuta rwe yagaragaje ko atishimiye na gato itorwa rya miss Rwanda kuko asanga ntacyo amarira igihugu.

Ingabire yagize ati, “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu.”

Mu bagerageje kumusubiza bagargaje ko nabo badashyigikiye itegurwa ry’iki gikorwa kuko ngo amafarannga ajyamo yakabaye afasha abakene cyanwa ibigo by’amashuri.

Adeline Niyigena yagize ati “ Njye Nshyigikiye abantu bumva ko miss Rwanda itabaho, kuko amafaranga itakanzwaho yakabaye afashishwa abakene batagira n’aho baba! Uzi gutakaza akayabo kuri miss kandi hali abantu badashobora no kwiyubakira toilets (ubwiherero)?!! Ibigo by’amashuri bitagira ibikoni ngo bigaburire abana.”

Hari n’ababona ko imitegurire yabyo yakwiye guhinduka abategura aya marushanwa ntibite ku nyungu zabo gusa ahubwo bakareba n’ingaruka zishobora kubaho mu gihe basezerera uwatsinzwe mu masaha y’ijoro.

Mutesi Scovia yagize ati “Nsanga abategura Miss Rwanda bagombye kubanza gutekereza kurusha kureba inyungu bakura mu kwirirwa bamamaza ubwiza bw’abakobwa, kugeza aho bumva ko gutaha nijoro k’uvuyemo nta kibazo”

Ibi bije mu gihe ku munsi w’ejo aribwo abategura iri rushanwa bazaba bamaze gusezerera abakobwa batanu bari muri boot camp I Nyamata, hagasigara 15 bazavamo umwe uzegukana ikamba rya Miss Rwanda kuwa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera ku Intare Arena I Rusororo.

Ibitekerezo

  • Ahuko ingabire yakandikiye reta kuko gutoranya miss ntacyo bimaze yewe ntanicyo bimariye abanyarwanda akayabo kajyamo kagura ibijyo abana bagwingiye mugihugu cyose ahuko reta nitabare ababaye bamiss bose ntamuco bigeze yewe ntanuwo bahawe nababyeyi nuko harababifitemo inyugu zidahari nabo ntibabitegura

    Nanjye nshyigikiye igitekerezo cya madame Ingabire,

    Njya nitegereza ibintu byinshi gutora miss ukuntu biba byashyuhije abantu imitwe,
    Nkareba cash bitwara, nkibaza inyungu bifitiye abanyarwanda nkayibura,
    ahubwo mbona hari abana babijyamo bikabararura kuko bumva babaye abantu ba hatari ugasanga hari ibisumizi batangiye kubashakisha bikaba virago ingaruka mbi.

    Kuvuga ko miss rwanda ntacyo imaze byaba ari ukwirengagiza bikomeye. Abanyarwanda bayungukiramo ni benshi, ibigo biyungukiramo ni byinshi, muhaye umwanya Josian yavuga ibirenze. Gusa icyo nemeranya nabavuga ko ntacyo imaze nukuvuga ngo mbese umusaruro tuyibonamo uhwanye nagaciro kayitangwaho? Nonese ayomafaranga ayitangwaho ntahandi hingenzi yatangwa akagira akamaro kisumbuye? Miss rwanda nyishyigikira nka 20% kubera impanvu nziza nkeya nyibonamo.

    Ntago bazi ikibazo tumaze iminsi duhangana nacyo mumiganda ya ruburamunsi yo gucukura no kubakira abaturage toilette wamara kuyizamura ugasanga nta mategura cg amabati yo kuyisakara afite. ubu imvura ko iguye ntago zizagwa? ubwo se tuzahama muri ibyo? hari amafaranga menshi muri kino gihugu akora ibintu bidafitiye abanyarwanda umumaro ahubwo hari ababifitemo inyungu kdi n’ubusanzwe basanzwe bifashije. Ahubwo Immaculee areba kure rwose.

    ntanakimwe itumariye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa